issa
Nigeria: Abapolisi bane birukanwe burundu bazira uruhare mu rupfu rw’abacuruzi barindwi

Mar 6, 2026 - 10:42
 0

Polisi ya Nigeria ikorera mu mujyi wa Lagos yatangaje ko yirukanye ku kazi burundu abapolisi bane nyuma yo gukekwaho uruhare mu rupfu rw’abacuruzi barindwi biciwe mu gace ka Owode Onirin.

Ni amakuru yemejwe na Komiseri wa Polisi ya Nigeria ikorera mu mujyi wa Lagos, mu gace ka Ikeja, Olohundare Jimoh, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ku wa 5 Werurwe 2026, avuga ko abo bapolisi bane bafatiwe umwanzuro wa nyuma wo kwirukanwa nyuma yo gushinjwa ubugizi bwa nabi bagiye bakorera abaturage mu bihe bitandukanye, benshi banaburiyemo ubuzima.

Ni abacuruzi biciwe mu mvururu zabereye mu gace ka Owode Onirin mu 2025 ubwo abo bacuruzi bashyamiranaga n’abantu bakekwaho kwambura abaturage ubutaka, ibintu byavuzwe ko abari inyuma y’ibyo byose ari abo bapolisi bane bakekwaho kwigarurira ubwo butaka.

Olohundare Jimoh avuga ko abo bapolisi bane bagaragayeho uruhare mu rupfu rw’abo bacuruzi barindwi biciwe mu mujyi wa Lagos mu gace ka Ikeja, ndetse ko ari yo mpamvu abo bapolisi bahise bakurwa mu kazi birukanwe.

Amakuru yatangajwe avuga ko abo bapolisi bane nta gihe kinini bari bamaze bakorera mu mujyi wa Lagos, cyane ko ngo bari barahazanwe nyuma yo gukurwa muri Leta ya Nasarawa bitewe n’imyitwarire yabo itari ihwitse.

Komiseri wa Polisi ya Nigeria ikorera mu mujyi wa Lagos Olohundare Jimoh yavuze ko polisi y’icyo gihugu ku bufatanye n’inzego z’ubutabera bagiye kujyana abo bapolisi bane birukanwe imbere y'ubutabera, ndetse ko hatangiye kugaragara ibimenyetso bifitanye isano n’ibyaha bakoze birimo raporo zigaragaza amasasu bakoresheje bica abo banyakwigendera, ndetse n’ibimenyetso bigaragaza ihohoterwa bakorewe mbere yo kwicwa, ibyo byose bikazifashishwa mu gukurikirana abo bapolisi mu nkiko.

Yakomeje avuga ko hafi 98% by’iperereza kuri ibyo byaha abo bapolisi bakoreye abo bacuruzi bishwe bimaze gukorwa, ashimangira ko iperereza rizasozwa vuba kugira ngo dosiye zishyikirizwe inkiko bakurikiranwe.

Polisi ya Nigeria yihanganishije imiryango yabuze ababo, inasaba abaturage muri rusange gukorana neza n’inzego z’umutekano, ndetse ahabonetse imikoranire idashwitse bagatangira amakuru ku gihe mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora kubabaho.

Mar 6, 2026 - 10:49