Kigali: Hari abiharaje kurya “Amabya” y'inka yokeje
Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko batunguwe cyane n'uburyo hari abantu basigaye barya amabya yokeje y’inka ndetse babatije akazina ka Special.
Bamwe mu baturage barya amabya y'inka yokeje baganiriye na UKWELITIMES, bayibwiye ko muri iki gihe mu Mujyi wa Kigali, hari abantu batandukanye basigaye barya amabya y'inka yokeje kubera ko baba badafite ubushobozi bwo kwigondera izindi nyama bitewe n’uko zihenze ku isiko.
Bavuga ko benshi mu bakunzi b’amabya y’inka yokeje bayabatije akazina k’akabyiniriro ka Special bitewe n'uburyo bayakunda ndetse bakanashimangira ko abarohera cyane kurusha izindi nyama zirimo iyitwa Zingaro n'izindi zose.
Bavuga ko Brochette y’amabya y’inka bayigura amafaranga 500 cyangwa 1000 bitewe n’aho iba iri kocyerezwa ndetse hari n'abatunzwe no kuyotsa gusa.
Uwitwa Bizimungu Ignace yagize ati “ Nta nyama n'imwe njye nzi iryoha kurusha amabya, uzi ko anarusha zingaro kuryoha n'izindi Brochette kuryoa? Reka nkubwire buriya njye nta n’inyama yokeshe narya mbona amabya. amabya imbere yanjye.”
Yakomeje avuga ko hari n’abantu benshi azi batunzwe no gucuruza amabya y’inka yokeje ndetse bimaze kubateza imbere bitewe n'uburyo akunzwe.
Ati " Uzamanuke Kimisagara hafi y’ibagiro rya Nyabugogo noneho wirebere uburyo amabya y’inka ari imari ikomeye uzambwira.”
Uwitwa Kamanayo Emmanuel, nawe yavuze ko yatunguwe cyane n’uburyo abantu benshi basigaye bakunda kurya brochette z’amabya y’inka.
Ati “ Mbanza ari imperuka kubera hari n'aho uca ukabona rwose umugore wiyubashye ari gusaba ko bamukorere special ukagira ngo ni umureti mu gihe we aba ari kwisabira ko bamwocyereza amabya y’inka.”
Umugabo witwa Higiro Olivier, ukora akazi ko kotsa amabya y'inka mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, yemeza ko ako kazi akora kamutunze we n'umuryango we.
Ati “ Ntabwo bayita amabya bayita special kandi nushaka ubaza buri wese arayazi araryoha ahubwo hari n’uza yasanga utayafite agahita agenda kandi ntazagaruke.”
Yongeyeho ko kotsa amabya y’inka bimutunze kuko ku Kwezi adashobora kubura ibihumbi 300 akorera ku abikesha aka kazoo ko kotsa amabya y’inka.
Uretse amabya yocyekeje y'inka, muri iki gihe hari na bamwe mu baturage basigaye barya ibintu bitaribwagwa birimo amara y'inkoko n'amajanja ndetse n'
imitwe yayo n'ibindi birimo amara y'ingurube.

Kinyarwanda
English
Swahili








