issa
Mu Rwanda hatowe itegeko ryemera ubucuruzi bwa ‘Cryptocurrency’

May 5, 2026 - 15:42
 0

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rigenga ubucuruzi bw’umutungo wifashisha amafaranga y’ikoranabuhanga (Cryptocurrency) nka Bitcoin, bwakorwaga mu buryo butemewe n’amategeko aho benshi baburiganyirijwemo.

Iri tegeko ryitezweho gufasha mu gukumira no kugabanya ibyago bishobora kubaho birimo iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba binyuze mu mutungo koranabuhanga no kurengera abaguzi hirindwa uburiganya no kubeshywa inyungu z’umurengera.

Ubwo Komisiyo y’Ubucuruzi n’Ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko yasuzumaga umushinga w’iryo tegeko, yasanze Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rufite ibirego 35 byagize ingaruka ku bantu benshi bariganyirijwe muri ubwo bucuruzi.

Mu minsi ishize hagiye humvikana abantu bataka ko bizejwe gushora imari yabo mu mafaranga yo kuri internet, bakizezwa inyungu z’umurengera ariko bikarangira babuze inyungu n’ayo bashoye.

Guverinoma y’u Rwanda yerekanye ko iri tegeko, rishingiye ku mahame kandi ritanga ubwisanzure buhagije ku buryo ibisabwa byihariye bizashyirwa mu mabwiriza ashyira itegeko mu bikorwa.

Iri tegeko rigamije gukumira no kugabanya ibyago bishobora kubaho birimo iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba binyuze mu mutungo koranabuhanga no kurengera abaguzi n’abashoramari, kubera ko imiterere y’umutungo koranabuhanga ituma abashoramari bashakira inyungu mu ihindagurika ry’ibiciro no kubera ko imitungo koranabuhanga myinshi idafite ireme.

Hari kandi kubungabunga ubunyangamugayo, imikorere iboneye no gukorera mu mucyo ku isoko hagamijwe kwirinda ibikorwa by’uburiganya no gutanga amakuru adahagije ndetse ni ukubungabunga ukudahungabana kw’imari no gukumira ibyago bishobora kubaho bikagira ingaruka ku rwego rwose rw’imari kubera ko urwego rw’umutungo koranabuhanga n’urwego rw’imari muri rusange bifitanye isano.

Iri tegeko rizafasha imbuga z’umutungo koranabuhanga kugira umutekano w’urusobe koranabuhanga, kurinda amakuru no gukomeza gukora mu gihe zihuye n’ibibazo no guteza imbere ibikorwa byo guhanga ibishya mu bucuruzi bw’umutungo koranabuhanga.

Perezida wa Komisiyo y’Ubucuruzi, Depite Munyangeyo Theogene, yagaragaje ko iryo tegeko rije rikenewe mu kugenzura ubucuruzi bw’imitungo koranabuhanga kuko bukomeje kwitabirwa.

Yavuze ko buramutse butagenzuwe ku buryo bukwiye, hashobora kubaho uburiganya n’ubwambuzi buturutse ku mbuga mpimbano bita ko ari ishoramari no kwibasira abashoramari binyuze mu kubahangarira gushoramo imari mu buryo bw’uburiganya.

Munyangeyo Theogene yerekanye ko aho Isi igeze kuri ubu umutungo koranabuhanga usanga uhererekanywa nk’uko abantu bakoresha ifaranga rifatika ry’ibihugu aho abarenga miliyari imwe ku Isi bayobotse ubucuruzi bw’umutungo koranabuhanga.

Muri bo, abarenga miliyoni 70 bakora ubwo bucuruzi ku buryo buhoraho, mu gihe habarurwa ko agaciro k’umutungo koranabuhanga uri ku isoko karenga miliyari 2.350$ mu gihe hari ubwoko bwawo burenga 9188 bw’umutungo koranabuhanga, bugacururizwa ku masoko arenga 920.

Yagaragaje kandi ko hari n’imbuga nyinshi zikora uburiganya muri ubwo bucuruzi bityo ko hagomba kubaho uburyo buhamye bwo kubyirinda no kubigenzura.

Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ubu bucuruzi bukomeje kwitabirwa aho muri Kenya bukorwa n’abarenga miliyoni enye, Uganda bwayobotswe na miliyoni ebyiri, Tanzania bukorwa na miliyoni 1,5 mu gihe mu Rwanda habarurwa abarenga ibihumbi 350.