issa
Rwamagana: Barashimira urugo mbonezamikurire bubakiwe hafi yabo

Dec 20, 2025 - 13:12
 0

Abaturage bavuga ko bakoraga urugendo rurerure bajyanye abana ku rugo mbonezamikurire rw'abana bato, bavuga ko bishimiye urwo rugo mbonezamikurire bubakiwe kuko batazongera gukora urugendo rwabagoraga .

Mu Mudugudu wa Kayibanda, Akagari ka Rugarama, Umurenge wa Nzige Akarere ka Rwamagana, niho hubatswe urugo mbonezamikurire rw'abana bato, rwatashywe ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025.

Abatuye mu Mudugudu wa Kayibanda, bavuga babangamirwaga nuko abana babo barererwaga mu kigo mbonezamikurire cyari cyubatswe kure yabo, ariko ubu nabo begerejwe urugo mbonezamikurire bubakiwe aho batuye. Ababyeyi bavuga ko kubakirwa uru rugo mbonezamikurire mu Mudugudu wabo, bizabafasha kwikorera imirimo neza mu gihe bakoreshaga igihe kinini bajyana abana bato mu rugo mbonezamikurire ruri ku biro by'Akagari.

Ahimanishyize Felecite, watanze ikibanza cyo kubakamo urwo rugo mbonezamikurire, yemeza ko uru urugo bubakiwe rugiye gukemura ikibazo cy'ababyeyi babangamirwaga no kohereza abana kure y'aho batuye ku buryo harimo abakoraga urugendo rungana n'ibirometero bitanu.

Yagize ati "Njyewe abuzukuru banjye bajyaga kwiga ku kagari ka Rugarama, hari igihe bagiye kwiga imvura irabanyagira, ndavuga ngo ariko Mana waduhaye amashuri, tukabona amashuri y'inshuke, haje igitekerezo cyo kubaka ishuri ry'inshuke, hari ahantu bari babonye ikibanza, ariko barabisiganira maze kumva babisiganiye nganira n'abana, ndababwira ngo uwabaha ikibanza? Abana numva babyumvise vuba, nuko ikibanza nakibahaye gutyo n'umutima mwiza."

Umwe mu babyeyi avuga ko kubera ko abana bajyanwaga kure,  byatumaga nta mubyeyi ubona umwanya wo gukora indi mirimo.

Yagize ati" Ingorane ababyeyi bagiraga, wasangaga ababyeyi bahagarika imirimo yabo, bakajyana abana ku rugo mbonezamikurire, ugasanga gahunda y'umunsi icitsemo kabiri, ubu urugo mbonezamikurire barutwegereje hafi, aho umwana wamuha mukuru we akamugeza ku ishuri ndetse ubu n'umubyeyi yamugezayo akagaruka mu mirimo bitamugoye."

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rwamagana, Umutoni Jeanne,  yasabye ababyeyi kwita ku bana babo kandi bakabohereza mu ngo mbonezamikurire rw'abana bato kuharererwa.

Yagize ati"Dukeneye abana bakura neza bagakurira mu ngo mbonezamikurire bakabona kujya mu ishuri. Iyo abana bajyanwe mu rugo mbonezamikurire bibagirira akamaro baba bariye neza, bakanguriwe ubwonko ndetse bakura neza."

Urugo mbonezamikurire rwubatswe mu Mudugudu wa Kayibanda, rwakira abana 120 rukaba rugizwe n'ibyumba 4 ndetse n'igikoni. Urwo rugo rwubatswe muri gahunda y'umushinga "Turakura" ushyirwa mu bikorwa n'Itorero rya EPR .

Mu karere ka Rwamagana habarizwa ingo mbonezamikurire 700, zirererwamo abana bato 36,644, mu gihe hari n'ingo mbonezamikurire zashyizwe mu midugudu yo muri aka karere.

Dec 20, 2025 - 14:30