issa
Muhanga: Basabwe kwitwararika mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Apr 1, 2026 - 16:40
 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwongeye gusaba abaturage kwitegura neza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibandwa ku gufata mu mugongo abarokotse no kwirinda amagambo cyangwa imyitwarire ishobora kubakomeretsa.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, ubwo hakorwaga umuganda wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi na baturage bo mu mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yavuze ko igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gikwiye kurangwa n'ubwitonzi, ubumwe, imbabazi n'ubufatanye kuko ari igihe gihuza Abanyarwanda bagasubiza amaso inyuma bakibuka amateka mabi asharira banyuzemo.

Yagize ati “Igihe cyo kwibuka ni umwanya w’ingenzi ku Banyarwanda bose. Ni ngombwa ko buri wese yirinda amagambo cyangwa ibikorwa bishobora gukomeretsa abarokotse Jenoside, ahubwo dukwiye kurangwa no kubaba hafi no kubafata mu mugongo.”

Yakomeje avuga ko nubwo nta mabwiriza mashya cyangwa amategeko yihariye ashyirwaho mu gihe cyo kwibuka, buri wese akwiye kwitwararika no kubahiriza icyo gihe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwanasabye abikorera n’inzego zitandukanye kugira uruhare mu gufasha abarokotse Jenoside batishoboye, binyuze mu bikorwa byo kubaremera hakurikijwe ubushobozi buri wese afite.

Uyu muganda kandi witabiriwe na Senateri Mukabalisa Donatille, wavuze ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari inshingano ya buri Munyarwanda wese.

Senateri Mukabalisa Donatille yavuze ko iminsi 100 yo kwibuka ireba buri Munyarwanda wese ndetse ikwiye kurangwa no kwita ku barokotse Jenoside, bagahabwa ubutumwa bubahumuriza aho kubabwira amagambo cyangwa kubakorera ibikorwa bibakomeretsa.

Ati “Muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka, abarokotse Jenoside baba bakeneye amagambo abahumuriza n’abababa hafi. Abagaragaraho amagambo mabi cyangwa ibikorwa bibangamira iki gikorwa bazajya babihanirwa hakurikijwe amategeko.”

Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi biteganyijwe gutangira ku wa 7 Mata 2026, aho Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda binjira mu minsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Apr 1, 2026 - 19:19