issa
Kicukiro: Abayisilamu bazajya basenga idjuma mu bice bibiri

May 15, 2025 - 08:23
 0

Ubuyobozi bw'abayisilamu mu mujyi wa Kigali bwamenyeshe abayisilam basengera mu misigiti 2 ya Kicukiro, gusenga mu bice bibiri.

Ubuyobozi bw'Umuryango w'abayisilamu mu Mujyi wa Kigali, bwamenyesheje abayisilamu basengeraga isengesho rya idjuma mu misigiti ibiri yo mu Karere ka Kicukiro ko bazajya basenga isengesho rya idjuma mu bice bibiri itandukanye mu kwirinda abantu basengeraga hanze bagafunga umuhanda.

Ubusanzwe isengesho rya idjuma risengwa saa Saba z'amanywa buri kuwa Gatanu.

Umuryango w'abayisilamu mu Mujyi wa Kigali (RMC Kigali)ubinyujije mu itangazo, wo wavuze ko nyuma y'uko hafunzwe imisigiti myinshi itujuje ibisabwa byagaragaye ko hari imisigiti isengerwamo n'abantu benshi barenze ubushobozi bw'abo ikwiye kwakira ku buryo hari n'abasengeraga hanze bagafunga umuhanda bigateza umutekano muke.

Umuryango w'abayisilamu mu Mujyi wa Kigali, uvuga ko umusigiti w'i Remera wa Baitulmukaram n'uwa Darusalam Gasharu iri muri iyo misigiti.

ku wa Gatanu isengerwamo abantu benshi cyane barenze abo ugomba kwakira ndetse ariyo mpamvu wahisemo ko abayisengeramo isengesho rya idjuma bazajya barisenga mu bice bibiri mu kwirinda guteza umutekano muke mu muhanda no kwirinda icyashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ubu buryo bushya bushyizweho mu gihe muri musigiti isengesho rya idjuma risengwa rimwe gusa.

THAMIMU HAKIZIMANA 