Huye: CHUB yatangije serivisi zo kubaga ubwonko hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho
Ibitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB, byatangiye gukoresha ibikoresho bishya by’ikoranabuhanga rigezweho mu buvuzi bwo kubaga ubwonko muri gahunda nshya yo gufasha no korohereza abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi byoroshye.
Ibi bikoresho byatangiye gukoreshwa ku wa 28 Gashyantare 2026, aho bigiye kujya byifashishwa mu kubaga ubwonko n’izindi ndwara zo mu mutwe hifashishijwe imashini za kijyambere zirimo iya MRI ndetse na CT-Scan zigiye kwifashishwa mu gupima indwara z’umutima n’izindi zo mu mubiri bidasabye ko umurwayi abanza kubagwa.
Itangizwa ry’ibi bikoresho bishya ryarimo abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, abaturage ndetse na Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa wanatangije ikoreshwa rya byo ku mugaragaro.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko ishyirwaho ry’izi serivisi zo kuvurira ubwonko mu Rwanda bihura na gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere ubuvuzi bufite ireme no kugabanya ingendo ndende abarwayi bakoraga bajya gushakira serivisi z’ubuvuzi hanze y’igihugu.
Yagize ati “Leta y’u Rwanda yashoye imari ihagije mu mezi ashize kugira ngo abaturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo babone serivisi zigezweho zo gusuzuma no kuvura indwara zikomeye zabasabaga koherezwa ahandi cyangwa hanze y’igihugu.”
Minisitiri w’Ubuzima yanafunguye ku mugaragaro ishami rishya rya Laboratory rigiye kujya ryifashishwa mu kuvura kanseri, ibintu yavuze ko bigiye no gufasha abanyeshuri biga ubuvuzi muri Kaminuza kumenya byinshi byerekeye ubuvuzi bugezweho.
Izi serivisi zije mu rwego rwo kugabanya umubare w’abarwayi boherezwaga hanze y’igihugu n’ahandi gushaka ubuvuzi bataboneraga mu Ntara y’Amajyepfo, ibintu benshi bishimiye bavuga ko bigiye kubafasha kubonera ubuvuzi ku gihe kandi mu buryo bwizewe.


Kinyarwanda
English
Swahili









