Ngoma: Inama njyanama yemeje ingengo y'Imari ivuguruye 2025/2026 yiyongereyeho Miliyari 2
Inama njyanama y'Akarere ka Ngoma yemeje ingengo y'Imari ivuguruye 2025/2026, yiyongereyeho miliyari ebyiri ugereranyije n'iyo Inama Njyanama yemeje umwaka w'ingengo y'Imari 2025/2025 ubwo watangiraga.
Iyo ngengo y'imari ivuguruye 2025/2026 yemerejwe mu nama Njyanama y'Akarere isanzwe yabereye mu nzu mberabyombi y'Akarere ka Ngoma, kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gashyantare 2026.
Iyo nama y'Abajyanama mu Nama Njyanama, yari iyobowe na perezida w'inama Njyanama y'Akarere ka Ngoma bwana Banamwana Bernard. Iyo nama yemeje ingengo y'imari ivuguruye mu rwego guhuza igenamigambi n'ibyihutirwa byagaragajwe mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z'iterambere.
Abajyanama bamaze gusesengura ibyashingiweho mu gutegura ingengo y'Imari, bemeje ingengo y'imari ivuguruye 2025/2026 ingana 35, 120, 844, 152 Frw. Iyo ngengo y'Imari yiyongereyeho Miliyari ebyiri ugereranyije n'iyo Inama njyama yari yemeje hatangira umwaka w'ingengo 2025/2026.
Kongera iyo ngengo y'imari bizatuma hongerwa imbaraga mu bikorwa by'iterambere, kunoza serivisi bigenewe abaturage, no gukomeza kunoza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage muri ako karere.


Kinyarwanda
English
Swahili









