issa
Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Dec 12, 2025 - 13:43
 0

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera mu karere ka Gakenke, ku makuru yatanzwe n’abaturage bafatiye mu cyuho umugabo wari ufite ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu iherereye mu mudugudu wa Kamurambo, akagari ka Rutabo, Umurenge wa Gakeshyi mu karere ka Gakenke.

Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 11 Ukuboza 2025, aho uwafashwe yavuze ko ibyo biyobyabwenge yafatanwe biva mu gihugu gituranye n’u Rwanda, nawe akabikwirakwiza mu mijyi itandukanye irimo Kigali.

Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage ku ruhare bagira mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane ko aribyo nandaro y’ibyaha bitandukanye no guhungabanya umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Ignace Ngirabakunzi, yagize ati “ Uruhare rw’abaturage ni ingenzi cyane mu bikorwa nk’ibi byo kurwanya ibiyobyabwenge kuko aho biri biteza umutekano muke. 

Turasaba buri wese gukomeza gufatanya natwe kurwanya buri kimwe cyose cyahungabanya umutekano kuko aho umutekano utari nta terambere n’imibereho myiza y’abaturage biharangwa. Umwihariko w’ibiyobyabwenge wo ni uko akenshi biba intandaro y’urugomo, ubujura, uburwayi n’izindi ngaruka zigera k’ubikoresha cyangwa utuye aho bikoreshwa.”

Uwafashwe acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke kugira ngo ashyikirizwe urwego rw'ubugenzacyaha rukurikirane ibi byaha birebana no gucuruza ibiyobyabwenge.

Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyemezo cy’ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje mu gihe urumogi rushyirwa mu cyiciro cy'ibiyobyabwenge bihambaye nk’uko biteganywa n’iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje mu gihe ku biyobyabwenge bihambaye ari igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373