issa
Kamonyi: Abayobozi ba ADEPR bakurikiranweho gusana urusengero  rwagwiriye abarwubakaga umwe agapfa

Dec 12, 2025 - 14:15
 0

Umuyobozi w'Itorero rya Kagarama ndetse n'umushumba uyobora paruwasi iryo torero ribarizwamo bombi bari mu maboko y'inzego z'ubutabera bakurikiranweho gusana urusengero rwagwiriye abantu batatu barwubakaga abayobozi b'itorero batarasabye uruhushya rubemerera kurusana.

Aba bashumba babiri barimo uwayobora urwo rusengero ndetse n'uwamuyoboraga ku rwego rwa Paruwasi, bombi bwafashwe n'inzego z'ubuyobozi nyuma y'uko urukuta rw'urusengero rw'itorero rya Kagarama ruherereye mu Kagari ka Ruyanza , Umurenge wa Nyarubaka Akarere ka Kamonyi rugwiriye abakozi batatu bari  mu mirimo yo kurusana .

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, mu kiganiro yagiranye na UKWELITIMES yavuze ko urukuta rw'urusengero rw'itorero rya Kagarama rwagwiriye abantu batatu umwe agapfa ndetse babiri barakomereka bajyanwa mu bitaro  ndetse akavuga ko abayobozi b'urusengero bakurikiranweho kurusana nta byangombwa basabye.

Ati "Amakuru y'urusengero rwagwiriye abantu turabizi byabaye ejo nibyo twahise dukurikirana abayobora ahongaho kuko barimo bubaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Urusengero rwaguye  barimo kurusana kandi nta  cyangombwa kibemerera gusana bari bafite."

Dr Nahayo yakomeje ati" Hari uwitabye Imana hari na babiri bakomeretse bari kwa muhanga."

Dr Nahayo yanasabye abubaka n'abasana inyubako kwirinda kubikora mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Ati "Abubaka ubutumwa twabaha abubaka ni ukubabwira ko bagomba kujya baka ibyangombwa igihe bagiye gusana. Urwego rw'ubuyobozi ruhari kugira ngo barugereho rubagire inama noneho ababifitiye ubushobozi basure ahagiye kubakwa cyangwa gusanwa babagire inama mu gihe bahawe ibyangombwa byo kubaka. Gusana cyangwa kubaka nta rwego rw'ubuyobozi rugishijwe inama ni amakosa abantu bagomba kwirinda."

Dec 12, 2025 - 17:53