Huye: Ikibazo cy’abana barara mu tunevo no muri za ruhurura gikomeje kuba agatereranzamba
Ikibazo cy'abana barara mu tunevo no muri za ruhurura gikomeje kuba agatereranzamba mu Karere ka Huye aho abana basabiriza ku muhanda aho kugabanuka bakomeza kwiyongera.
Nta gihe gishize ubuyobozi bw’akarere ka Huye butangarije Ukweli Times ko ikibazo cy'abana barara ku mabaraza, mu tunevo, no muri za ruhurura kigiye gukemurwa, abo bana bagakurwa muri ubwo buzima bavuga ko nabo batishimiye kuba barimo, ikibazo aho gukemuka gikomeza kwiyongera.
Ni abana bari mu kigero cy’imyaka 12 na 15 bavuga ko bibera ku muhanda basabiriza ibyo bita gufunguza, bitewe n’imibereho y’imiryango bagiye bavukiramo, ibyo bahawe basabiriza bakabiguramo tineri ngo ibafashe kubona ibitotsi.
Tuyishime Josuie, umwana w’imyaka 12 uvuka mu Karere ka Huye mu Murenge wa Mukura, mu masaha ya nijoro yo ku wa 3 ashyira ku wa 4 Mutarama 2025, yatubwiye ko yagize imyaka 10 yibera mu muhanda, ubu akaba abayeho asabiriza amafaranga ahawe akayaguramo tineri bikamufasha kujya high no kubona ibitotsi muri ruhurura yirariramo.
Yagize ati “Iyo nafunguje nkabona amafaranga, ngewe na bagenzi bange tuyaguramo tineri kugira ngo tujye high, bidufashe kubona ibitotsi mu kavumo turaramo kubera ko imodoka na moto bikomeza biduca hejuru aho turara. Ntabwo twabona ibitotsi tutanyweye tineri.”
Mugenzi we witwa Nshuti Fiston w’imyaka 15, nawe uvuka mu Murenge wa Mukura, avuga ko ibibazo by’umuryango avukamo ari byo byamuteye kwisanga mu muhanda asabiriza anakoresha tineri.
Ati “Ababyeyi bange bahoraga batongana, banarwana hari nubwo batahaga basinze bakaturukaho inzoga basinze, njye na murumuna wange tubona ko batatwitayeho duhitamo kuza gusabiriza mu muhanda kugira ngo twirwaneho kubera ko ababyeyi bacu baje gutandukana.”
Aba bana bigaragara ko bakiri bato bavuga ko bataye ishuri, batakiga, ndetse ko n’ubuyobozi bw’akarere bubazi, ibintu babwiye umunyamakuru wa Ukweli Times ubwo yageragezaga kubafotora, bakamubwira ko n’ubundi bazwi mu karere ndetse ko nta cyo bafashwa.
Aba bana birirwa basabiriza mu muhanda uva Mukura ujya muri gare ya Huye, mu gihe abandi baba bari ku ma resitora atandukanye ari mu Mujyi wa Huye basabiriza ibyo kurya.
Mu kwezi kwa 10, 2025, ubuyobozi bw’akarere ka Huye ndetse n’inzego z’umutekano zikorera mu Ntara y’Amajyepfo nibwo bari batangarije Ukweli Times ko ikibazo cy’abo bana bari ku muhanda kigiye gukemuka bidatinze binyuze mu gukebura imiryango yabo n’ibindi, nubwo ibyo bitigeze bigerwaho kubera ko aho kugira ngo abo bana bari ku mihanda iri mu Mujyi wa Huye bagabanuke, bakomeza kwiyongera.
Ubwo twageragezaga kongera kubaza ubuyobozi bw’akarere ka Huye aho iki kibazo cy’aba bana kigeze gikemuka, ntabwo twabashije kubabona.


Kinyarwanda
English
Swahili









