UR Huye: Ikigo cy’Ubuhanzi n’Umuco kigiye kongera gukora nyuma y’imyaka 13 gihagaze
Nyuma y’imyaka irenga cumi n'itatu Ikigo cy’Ubuhanzi n’Umuco gihagaritse gukora, ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bwatangaje ko kigiye kongera gusubizwaho mu rwego rwo gufasha abanyeshuri biga muri iyo Kaminuza no kongera gusubiza Umujyi wa Huye izina wahoranye ry'igicumbi cy’ubuhanzi n’umuco.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere, Dr. Raymond Ndikumana, yabwiye Itangazamakuru rikorera mu majyepfo ko Ikigo cy’Ubuhanzi n’Umuco cyahozeho kikanafasha benshi nyuma kikaza kuvaho, ko ubu kigiye kongera gusubizwaho mu rwego rwo gusubiza izina iryo shuri ndetse no gufasha abanyeshuri biga amasomo ajyanye n’amateka n’ubugeni kubona aho bitoreza.
Dr. Raymond Ndikumana yavuze ko icyo kigo cy'umuco n’ubugeni kitagiye gufasha abanyeshuri biga muri iyo Kaminuza gusa ahubwo ko na Karere ka Huye kagiye kubyungukiramo binyuze mu gusubirana izina kahoranye ry'igicumbi cy'umuco n’ubuhanzi.
Yagize ati "Ibi bigiye kongera kubaho kugira ngo bifashe abanyeshuri biga muri Kaminuza ariko nanone inyungu si ku banyeshuri gusa ahubwo ni kuri buri muturage wese utuye mu karere ka Huye kuko kagiye kongera kuba igicumbi cy'umuco n’ubuhanzi nk'uko byahoze."
Ibi bibaye nyuma y’uko abanyeshuri biga muri iyo Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bakomeje kwerekana imbogamizi zabo z’uko babuze aho bakuriza impano zabo ngo zimenyekane ku rwego rw'igihugu nk'uko byahozeho mbere.
Tuyizere Marie Annette, umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, yabwiye UKWELITIMES ko icyo cyemezo cyo kongera gufungura Ikigo cy’Ubuhanzi n’Umuco muri iyo Kaminuza bigiye kubafasha nk'abanyeshuri gutyaza impano zabo zikajya ku isoko.
Yagize ati "Twari dusanzwe dufite impano ariko twababazwaga naho tuzityariza, ariko kuba tugize amahirwe tukaba tugiye kubona aho twitoreza bigiye kudufasha kwitoza cyane bityo bidufashe kwihangira imirimo twifashishije impano zacu."
Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yigeze kuba igicumbi gikomeye cy’impano zitandukanye mu gihugu, aho abakinnyi b’ikinamico beza, abaririmbyi beza, ababyinnyi beza ba gakondo bose babarizwaga i Huye muri iyo Kaminuza. Ibyo byose bikaba byaraterwaga n’icyo kigo cy’Ubuhanzi n’Umuco cyaje guhagarara mu 2013.


Kinyarwanda
English
Swahili









