Masudi Djuma yirukanwe na Etincelles FC nyuma y’amezi atatu gusa ahawe akazi
Umurundi watozaga ikipe ya Etincelles FC, Masudi Djuma yirukanwe n’iyi kipe nyuma y’amezi atatu gusa ahawe izi nshingano.
Ni icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa Etincelles FC buyobowe na Ndagijimana Enock kuri uyu wa kabiri tariki 3 Gashyantare 2026, nyuma y’iminsi Masudji Djuma ategwa imikino bikarangira ikipe itamwirukanye.
Masudi Djuma yahawe akazi ko gutoza ikipe ya Etincelles tariki 13 Ukwakira 2025, bivuze ko amaze nibura amezi arengaho gato atatu ahawe akazi ko gutoza iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rubavu.
Ntabwo Masudi Djuma yirukanwe wenyine kuko ajyanye n’umwungiriza, umutoza w’abazamu ndetse na Team Manager wa Etincelles FC. Iyi kipe igiye gusigaranwa na Abdou Bizimana uzwi nka Bekeni wari umuyobozi w’ibikorwa bya siporo muri iyi kipe, mu gihe hagishakishwa undi mutoza.
Masudi Djuma yirukanwe muri Etincelles FC nyuma yo kugaruka hano mu Rwanda ku nshuro ya gatatu. Yaherukaga mu Rwanda mu 2022 ubwo yatozaga Rayon Sports, aho nyuma y’aho yerekeje muri Tanzania mu makipe arimo Dodoma Jiji FC ndetse na Tabola United.
Masudi ni umutoza umaze kubaka izina cyane mu mupira w’u Rwanda kuko yatoje amakipe yose wavuga ko akomeye ndetse ayakoramo ibintu byiza. Uyu mutoza yatoje APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports ndetse n’andi.
Masudi Djuma wari umutoza wa Etincelles FC yirukanwe


Kinyarwanda
English
Swahili









