issa
DRC yamaganye icyo yise “igitero cy’u Rwanda” nyuma y’ifatwa rya Uvira na AFC/M23

Dec 12, 2025 - 14:21
 0

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yamaganye bikomeye ibyo yise “igitero cya gisirikare cy’u Rwanda ku butaka bwa Congo”, nyuma y’uko umutwe w’inyeshyamba wa AFC/M23 utangaje ko wafashe umujyi wa Uvira, umwe mu mijyi minini ya Kivu y’Epfo.

Uvira, wari usigaye nk’umujyi ukomeye muri aka karere utarafatwa n’uyu mutwe, ubu wagiye mu bindi bice byinshi M23 imaze kwigarurira mu burasirazuba bwa RDC, bikaba bikomeje gukaza umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RD Congo.

Tshisekedi arashinja u Rwanda kurenga ku masezerano ya Washington

Ibiro bya Perezida Tshisekedi binyuze ku rubuga nkoranyambaga X, byatangaje ko mu nama y’abaminisitiri bacye yabaye ku wa Kane tariki 11 Ukuboza 2025, Perezida yavuze ko ibikorwa bya M23 abifata nk’ “ihonyorwa rigaragara ry’ibyo u Rwanda rwiyemeje” mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington mu cyumweru gishize hagati y’u Rwanda na RDC.

Tshisekedi yasobanuye ko iyubahirizwa ry’ayo masezerano ari ryo ryari gukemura umwuka mubi umaze imyaka hagati y’ibihugu byombi, ariko yemeza ko ibiri kuba muri Kivu y’Epfo bibangamiye ibyo byose.

Perezida Kagame yemeza ko amasezerano ya Washington ntaho ahuriye n'imirwano ya AFC/M23 na DRC

Mu ijambo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yavugiye mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bakuru bashya ku wa 11 Ukuboza 2025, yavuze ko amasezerano u Rwanda rufitanye na DRC ntaho ahuriye n'intambara DRC irwanamo na AFC/M23 kuko n'igihe bajyaga gusinya imirwano yarimo kuba, ndetse DRC yari yarananiwe kubahiriza ibyo bari barasinyiye mu masezerano ya Doha na AFC/M23 byo guhagarika imirwano.

Ati “Twagiye muri Amerika imirwano iriho. Ntabwo byavutse nyuma, kandi ntabwo ari ibintu byabaye nyuma yo gusinya. Hari ibyo twari tumaze kubona bitubahirijwe mbere.”

U Rwanda rukomeje kugaragaza ko rudahagarariye cyangwa ngo rutegeke uyu mutwe ku buryo rwasaba guhagarika imirwano.

Uvira, imyaka myinshi izwi nk’umujyi w’ubucuruzi n’icyambu gikomeye kuri Tanganyika, kuri ubu iri mu maboko ya M23.

Dec 12, 2025 - 14:22