Nta ndishyi u Rwanda rukeneye ku Bubiligi ahubwo bwagahawe ibihano -Maître Nkongori Laurent

Mar 27, 2025 - 16:43
 0

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Ukweli Times, Maître Nkongori Laurent wabaye Ambasaderi w''u Rwanda muri Canada na Cuba akaba n'inararibonye mu mategeko, yagaragaje ko Igihugu cy'Ububiligi gifite uruhare rusesuye mu bibazo by'umutekano mucye urangwa mu karere k'ibiyaga bigari.

Aganira n'umunyamakuru wa  kuri uyu wa 27 Werurwe 2025, yatangiye amubaza impamvu hari bamwe mu banyafurika begura imbunda bakarwana, amubaza kandi igihe byemewe gufata imbunda ukarasa mu rwego mpuzamahanga.

Maître Nkongori yasubije ati "Mu mategeko agenga intambara, yashyizweho n’abahanga n’abanyamategeko bamaze kubona ko ku isi intambara zitazigera zishira. Bemeje ko Iyo habaye ihungabana rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu,igihe  umuntu yavuze, agatabaza, akandikira amahanga n’inzego zose bikanga, bigatuma abantu bapfa, nibwo abantu bashobora kwiyemeza gufata intwaro. Ababibona rimwe na rimwe baravuga bati 'uziko byari bikwiye'. Icyo gihe iyo ufashe imbunda ukajya kurwana kuko ibindi byose byananiranye, uba ubyemerewe mu mategeko mpuzamahanga. Ikindi ni igihe igihugu cyaba cyatewe cyemerewe kwegura intwaro cy’ikitabara".

Yakomeje avuga ko abahitamo inzira y’intwaro bagomba kwerekana ko icyo baharaniraga atari ukurasa gusa, ahubwo bagashyiraho icyo bita "inzibacyuho" igihe baba bagize igice bafata cyangwa bafashe igihugu cyose.

Ku Ngengabitekerezo ya Jenoside

Twamubajije kandi ku ngengabitekerezo ya Jenoside iri kugaragara mu karere maze adusubiza mu mvugo igira iti: "Njyewe mbona ingengabitekerezo ya Jenoside ijyendera mu ngorofani y’ururimi. Kuyikwiza binyura mu ndimi, kandi hari indimi zoroshye gukwirakwizamo ingengabitekerezo ya Jenoside."

Ku Itorero ry’Igihugu

Ku bijyanye n’itorero ry’igihugu, Maître Nkongori yagize ati: "Njyewe mbona abana bacu bakwiye gukora service militaire yuzuye nkuko bimeze muri Tanzania, mu Bubiligi no mu Budage. Ibyo byatuma bakura bakunda igihugu."

Ku Bibazo by’u Bubiligi

Ku kibazo cy’u Bubiligi n’icyemezo cy’igihugu cyabo ku Rwanda, yavuze ko hari Ababiligi benshi badashyigikiye ibyemezo bya leta yabo. Abajijwe niba ari ngombwa ko u Rwanda rwarega u Bubiligi rugasaba indishyi, yasubije ati: "Indishyi si ijambo ryiza kuko yumvikanisha gushaka amafaranga. N’iyo bacibwa ifaranga rimwe, ryaba rihagije kuko ntibanakoroneje u Rwanda. Mujye mubisobanukirwa neza, ahubwo bararagijwe u Rwanda."

Ku Butabera mu Rwanda

Ku bijyanye n’ubutabera mu Rwanda, Maître Nkongori yavuze ko gahunda y’ubuhuza no gucyemura ibibazo mu bwumvikane ariyo yatanga umuti ku bibazo byinshi by’ubutabera mu gihugu.

Mar 27, 2025 - 18:42

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.