Natasha Museveni ari gukora filime itaka ubuyobozi bwa se
Umukobwa wa Perezida Museveni, Natasha Museveni Karugire ari gukora filime mbarankuru yerekana ubukungu bwa Uganda.
Natasha Museveni Karugire, asanzwe akora filime binyuze muri kompanyi ye yitwa 'Isaiah 60 Productions', aho yakoreye filime nka '27 Guns', igaruka ku ntambara Museveni n'abasirikare be barwanyemo na Leta ubwo yashakaga gufata ubutegetsi.
Iyi filime yitwa 'Uganda Bush War' yagiye hanze mu 2018, igaruka ku mateka y'intambara Perezida Museveni n'abasirikare be barwanagamo n'ubutegetsi bwa Milton Obote hagati y'umwaka w'i 1980 ni 1986.
Kuri ubu Natasha Museveni ari gukora indi filime mbarankuru igaragaza ubukungu bwa Uganda mu gihe cy'myaka isaga 40 ise Museveni amaze k'ubutegetsi ayobora Uganda.
Iyi filime iri gukorwa binyuze mu bufatanye bwa kompanyi ye Isaiah 60 Productions na Ryder Media USA y'umushoramari wo muri Hollywood witwa JoJo Ryder.
Iyi filime mbarankuru izagaragaramo abarimo Gen. Salim Saleh se wabo wa Natasha Museveni.
Ikazagaruka ku ngingo zirimo ubuhinzi, umutekano w’ibiribwa, inganda ziciriritse mu byaro, n’ingaruka z’imishinga ya Leta ku iterambere rya Uganda.
Natasha Museveni ari gukorana na JoJo Ryder wo muri Hollywood kuri iyi filime


Kinyarwanda
English
Swahili









