Afurika ikwiye kugira imyanya 2 ihoraho mu kanama ka UN-Minisitiri Nduhungirehe

Apr 12, 2025 - 17:51
 0

Minisitiri Nduhungirehe yasabye ko umugabane wa Afurika wagira imyanya ibiri ihoraho mu kanama k’umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano kugira ngo uwo mugabane ugire ijambo ku Isi muri rusange. Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu mu nama mpuzamahanga ya dipolomasi (Antalya Diplomacy Forum) irimo kubera muri Turukiya.

Asobanura aho u Rwanda ruhagaze kuri ubwo busabe, yagize ati: "Twe nk'u Rwanda uruhande duhagazeho, ntabwo ari uguha imyanya ibiri ibihugu bya Afurika gutyo gusa. Ni ukugira imyanya ihoraho, umwe ugahabwa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo ishyire mu bikorwa politiki ya Afurika ijyanye n'amahoro n'umutekano, hanyuma undi mwanya ugahabwa Igihugu cya Afurika ku buryo bizajya biwusimburanaho."

Nduhungirehe yashimangiye ko impamvu Afurika ikwiye guhabwa iyo myanya ibiri, ari uko 2/3 by'ibibazo by'umutekano biganirwaho mu kanama ka UN usanga ari ibibazo byo ku Mugabane wa Afurika

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.