Urwego rw’amagereza mu gihugu cya Seychelle rwasangijwe ubunararibonye  bwa RCS

Mar 31, 2025 - 15:26
 0

Itsinda ry’abayobozi mu rwego rw’amagereza mu gihugu cya Seychelles, baje mu Rwanda mu rwego rwo gusinyana amasezerano n’urwego rw’Igihugu rw’amagororero hagamijwe kwimakaza imikoranire.

Ni igikorwa cyabereye ku Cyicaro gikuru cya RCS giherereye mu Karere ka  Kicukiro kuri uyu wa Mbere taliki 31 Werurwe 2025. 

Uretse imikoranire , izi nzego zemeranyije guhana amahugurwa, ubushakashatsi, kuzamura imikorere y’amagororero, kwiga no kwigisha, kugorora, kuzasangira ubumenyi. n’ibindi byateza imbere Urwego rw’Igorora ku bihugu byombi.

Aya masezerano akaba yashyizweho  umukono na Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi na Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe amagereza muri Seychelles, Janet Georges.

Umuvugizi wa RCS , CSP Thérèse Kubwimana, yavuze ko ubuyobozi bw’amagereza muri Seychelles bwifuje kugirana imikoranire na RCS mu rwego rwo guteza imbere imikorere yarwo.  

Yagize ati: “Urwego rw’Igororero muri Seychelles rwifuje ko twagira imikoranire n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora kugira ngo tubasangize ibyo tumaze kugeraho mu iterambere ryo kugorora.”

“Uko tuzagenda dukorana na bo tuzagenda twunguka ubumenyi kuko n’abakozi bacu bakorana na bo bagomba kuba bafite amahugurwa ahagije kugira ngo batange icyo bahawe.”

Komiseri Mukuru w’Amagereza muri Seychelles, Janet Georges, yavuze ko babonye uko RCS igorora bifuza ko nabo bayigiraho kugorora badafunze umuntu.

Ati: “Umwaka ushize twabonye uko RCS igorora natwe twifuza kubigenza dutyo, ni yo mpamvu twasinye aya masezerano.”

Bimwe mu byo Seychelles izungukira ku Rwanda, ni ukuva mu buryo bwo gufunga abahamwe n’ibyaha bigasimbuzwa kugorora.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.