issa
Hategerejwe inama y'ibihugu 8 yiga ku ntambara ya Ukraine 

Sep 3, 2025 - 15:07
 0

Ku wa 4 Nzeri 2025 Ibihugu 8 byibumbiye mu muryango witwa Nordic-Baltic Eight (NB8) ari byo; Denmark, Estonia, Finland, Iceland, Latvia, Lithuania, Norway na Sweden bizaganira na Perezida wa Ukraine Volodimir Zelensky mu rwego rwo kureba ubufasha bamuha mu guhangana n'Uburusiya.

Intambara y'Uburusiya na Ukraine yatangiye ku wa 24 Gashyantare 2022. Kuri ubu imaze imyaka 3, amezi 6 icyumweru kimwe n'umunsi. Magingo aya Uburusiya bwigaruriye uduce tune;Donetsk, Luhansk, Zaporizhia na Kherson.

 Icyifuzo cya Perezida Vladimir Putin ni uko umuryango w'ababumbye uva ku izima noneho ukemera ko utwo duce ari utw'Uburusiya.

Ibi rero Ukraine ibifata nk'agasuzuguro ariyo mpamvu Perezida Volodimir Zelensky yahindutse mugenzi dore ko indege ye itajya izima aho yiyambaza abahisi n'abagenzi mu gushaka uko intambara yarangira.

Ni muri urwo rwego rero Ibihugu 8 byo mu majyaruguru y'uburayi bazicara ku meza barebe umusanzu baha Ukraine bityo ntikomeze kwigabizwa n'umwanzi.

Umuryango wo gutabarana NATO nawo uvuga ko uzakomeza gutanga inkunga kuri Ukraine ari nacyo kirakaza cyane Perezida Vladimir Putin kuko atifuza ko Ukraine iba umunyamuryango wa NATO.

biteganyijwe ko mu ijoro ryo ku wa 3 Nzeri 2025 Perezida Volodimir Zelensky ari buhure na Perezida Emmanuel Macron bakareba icyakorwa kuko na Putin yagiye gushaka imbaraga muri Koreya ya ruguru n'Ubushinwa.

Amerika ifatwa nk'umusifuzi ufite ijambo rya nyuma muri iriya ntambara isa nkaho ihengamiye kuri Vladimir Putin kuko Perezida Donald Trump yabwiye uwa Ukraine ko agomba kumva ibyifuzo bya Putin.

Abaturage barapfa, abasirikare bakazira ubusa babeshywa ko bari kurwanira Ibihugu mu gihe abaperezida birirwa mu ndege bari mu biganiro bitagira umusaruro.