Rubavu: Imiryango irenga 800 ituye mu manegeka ntirubakirwa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko imiryango 899 ituye ahashyira ubuzima mu kaga itarubakirwa, mu gihe kandi igera ku 1996 ituye mu nzu zangiritse zikeneye gusanwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabigarutseho ubwo yaganiraga na IGIHE agaragaza ko hakiri gushakwa ubushobozi, kugira ngo iyi miryango yose ituzwe.
Yagize ati “Twari dufite umuhigo wo kubakira imiryango 907, twabashije kubakiramo imiryango umunani hasigaye 899. Ni mu gihe kandi twahize gusana inzu z’imiryango 2055. Tumaze gusana inzu z’imiryango 59. Tubikora ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, natwe turi gushaka ubushobozi bwo kugura amabati, kugira ngo izisigaye na zo zubakwe.”
Umwe mu babyeyi batujwe witwa Umutoni, we yashimiye ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame bwamubakiye, nyuma y’uko yari amaze igihe anyagirwa.
Ati “Ubu ndyamye heza, kandi bampaye n’ibikoresho birimo umufariso n’ibindi byibanze.”
Yemeza ko ubuzima bwari bumugoye ku buryo yageze aho anamirwa kwishyura ibihumbi 10 Frw inzu yakodeshaga.
Iyi miryango ibarurwa ituye mu manegeka itandukanye niyasenyewe n’ibiza byibasiriye Rubavu muri Gicurasi 2023, kuko imirimo yo kubakira imiryango 870 yagizweho ingaruka n’ibi biza imirimo iri kugana ku musozo.
U Rwanda rugaragaza ko rukeneye inzu nibura miliyoni 5,5 kugeza mu 2050, mu gihe abaturage barwo bazaba bamaze kugera kuri miliyoni 22,1.


Kinyarwanda
English
Swahili









