Rwamagana: Abatuye mu Murenge wa Nyakaliro bashimiwe ubushake bafite mu kwishakamo ibisubizo
Nyuma y'umuganda rusange wabereye mu Murenge wa Nyakaliro mu karere ka Rwamagana, ubuyobozi bw'Akarere bwashimiye abatuye mu Murenge wa Nyakaliro kubera ubushake bagaragaje mu kwikemurira ibibazo birimo umuhanda uhuza utugari dutatu biyemeje kwikorera ubwabo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mata 2026 mu Karere hakozwe Umuganda rusange wibanze ku bikorwa byo kubakira abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye no gutunganya imihanda. Ku rwego rw' Akarere ka Rwamagana umuganda rusange wabereye mu Murenge wa Nyakaliro ahatuganyijwe umuhanda ufite ibimetero bitanu wifashishwa mu buhahirane hagati y'abatuye mu tugari dutatu .
Umuyobozi w'Akarere Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi wa Police mu Ntara n'abandi bayobozi b'inzego z'umutekano bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Nyakariro mu Umuganda rusange, batunganya umuhanda uhuza utugari twa Bihembe, Munini na Gishore ureshya n'ibirometero 5.
Umuyobozi w'Akarere yashimiye abaturage bo mu Murenge wa Nyakaliro uburyo bishatsemo ibisubizo; bagahuza imbaraga mu kwitunganyiriza uyu muhanda kandi bakaba banitabiriye umuganda rusange ari benshi, anabizeza ko Ubuyobozi bw'Akarere buzakomeza gushyigikira ibikorwa byiza bakora mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.
Mu butumwa abayobozi mu nzego z'umutekano barimo ACP Rutagarama Innocent Kanyamihigo umuyobozi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Iburasirazuba, bakanguriye abaturage gukomeza kubungabunga umutekano, kurwanya ibiyobyabwenge n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kurwanya ingengabitekerezo y'amacakubiri, gukomera ku bumwe bw'abanyarwanda, gufashanya mu rugendo rw'ubudaheranwa no kwitegura kwakira abagorowe barangije ibihano.
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana n'abandi bayobozi batanze ubutumwa, basabye abaturage kandi gukora cyane kugira ngo bihaze mu biribwa banabashe guhangana n'ibihe by'izamuka ry'ibiciro bya peteroli, gukomeza intambwe yo kwizigamira muri Ejo Heza, kwishyura umusanzu wa mituweli ndetse no gukosoza amakuru y'imibereho ndetse n'amakuru y'irangamimerere kugira ngo babone indangamuntu koranabuhanga.

Kinyarwanda
English
Swahili









