issa
Muhanga: Inkomezabigwi icyiciro cya 13 zasoje urugerero zasabwe kuba umusemburo w’iterambere

Feb 17, 2026 - 17:20
 0

Mu Karere ka Muhanga hasojwe ku mugaragaro Urugerero rw’Inkomezabigwi Icyiciro cya 13, aho Intore zarusoje zasabwe kuba umusemburo w’impinduka nziza mu muryango nyarwanda ndetse zikanagira uruhare rugaragara mu bikorwa biteza imbere Igihugu.

Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Muhanga ku wa 16 Gashyantare 2026, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’ako karere, gifungurwa n’Umuyobozi wako Kayitare Jacqueline wanibukije urubyiruko ko ari rwo mbaraga z’Igihugu zubaka kandi vuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yashimiye Intore z’Inkomezabigwi Icyiciro cya 13 zasoje urugerero avuga ko hari ibikorwa bifatika zakoze bifite aho bihuriye n’iterambere ry’abaturage.

Yagize ati “Turabashimira mwagaragaje ubwitange n’urukundo mukunda Igihugu cyacu twese. Hari ibikorwa bifatika mwakoze byagiriye abaturage akamaro, icyo rero tubasaba nk'abana bacu ni ukubera urugero rwiza abandi no gukomeza gukora ibikorwa byiza biteza imbere Igihugu."

Inkomezabigwi Icyiciro cya 13 mu bikorwa zakoze harimo kubakira no gusanurira abaturage batishoboye inzu zirenga 5, kubaka ubwiherero mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Muhanga, gucukura no gutunganya uturima tw’igikoni, guharura no gusana imihanda y’imigendererano, ndetse no kubakira abaturage ingarani zo kwifashisha mu gutunganya ifumbire.

Uru rubyiruko rwanakoze ubukangurambaga bwari bugamije gushishikariza abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo izo guteza imbere ubukungu bw’umuryango, umuganda, kubungabunga isuku n’isukura ndetse no gutanga inama zifasha abaturage kwita ku mategeko.

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga Hakizimana Gaspare yasabye urwo rubyiruko gukoresha neza amahirwe rufite, rukirinda ubunebwe no kwishora mu bikorwa bibangiriza ubuzima. Anarusaba kwibumbira mu matsinda rugatinyuka gukora imishinga iruteza imbere, bityo bikarufasha kugera ku nzozi zarwo.

Ni umuhango wasorejwe mu gikorwa cyo guha Umurenge wa Muhanga igikombe cy’ishimwe nyuma yo kuza ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo y’Urugerero ku rwego rw’ako karere.

Feb 17, 2026 - 17:26