Burera: Babiri bishe umusore bamuziza kuryamana na mushiki wabo
Abasore babiri bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, bakubise umuhungu witwa Nteziyaremye Adrien, baramwica bamuziza kuryamana na mushiki wabo w’imyaka 25.
Uyu musore Nteziyaremye yapfuye ku wa 16 Gashyantare 2026 nyuma y’uko ajyanywe kwa muganga ari intere.
Umwe mu bo mu muryango wa nyakwigendera, yavuze ko nta yindi mico mibi bari basanzwe bamuziho yatuma yicwa nk’uko yishwe.
Yagize ati “Twari turi mu murima turi guhinga ni bwo baduhamagaye ngo umuntu wanyu arapfuye tuti ‘yishwe n’iki?’ bati ‘bamugiriye nabi bamuhamagaye bamujyana ahantu mu rugo bamugejejeyo bamwinjiza mu nzu baramukubita baramwica’.”
Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Sebagabo Prince, aganira na TV1, yavuze ko bikekwa ko Nteziyaremye yishwe n’inkoni yakubiswe nyuma y’uko afatiwe mu rugo rw’abandi asambana n’umukobwa waho w’imyaka 25.
Ati “Uwo muhungu wapfuye asanzwe ari inshuti y’uwo mukobwa basambana bisanzwe, agiyeyo noneho bararyamana basaza be bamenya ko ariho ari, barabakomangira batangira kumukubita. Yajyanywe kwa muganga ariko mu rucyerera arapfa.”
Yongeyeho ko muri abo basore babiri umwe yahise atabwa muri yombi undi ugataroka ndetse n’umukubwa bivugwa ko yasambanyijwe akaba ari mu maboko ya polisi.
Abatangabuhamya bavuga ko uyu musore yari yakubiswe bikabije kuko yari afite ibikomere mu maso ndetse ataka cyane ko ababara mu nda ndetse aruka amaraso gusa.
Itegeko riteganya ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, abahamwe n’icyaha bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko itarenze miliyoni 7 Frw.


Kinyarwanda
English
Swahili









