issa
Nyamirambo:  Babiri bashikuje abaturage telefone bakihisha muri rigole, umwe inzara yatumye yikuramo

Feb 9, 2026 - 14:52
 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko nta buryo bwihariye iteganya gukoresha mu gukura muri ‘rigole’ y’i Nyamirambo umwe mu bisambo bibiri ukirimo, nyuma y’uko mugenzi we yikuyemo.

Mu gitondo cy’itariki ya 4 Gashyantare 2026 ni bwo i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali ibisambo bibiri byashikuje abaturage babiri telefone bihita byinjira muri ‘rigole’.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yavuze ko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ku itariki 9 Gashyantare 2026, muri abo bantu babiri hamaze kuvamo umwe ariko undi akaba akirimo, ndetse ko na we bagomba kumutegereza akivamo.

Yavuze ati “Havuyemo umwe hasigayemo undi ni yo makuru ahari. Uwo ukirimo azivanamo na we nk’uko n’undi yikuyemo.”

Abajijwe impamvu hatari gukoreshwa ubundi buryo bwa Polisi mu gukuramo uwo muntu nko koherezamo ibyuka biryana mu maso, yavuze ko ibyo bidateganyijwe.

Yagize ati “Ntabwo twatera ibyuka biryana mu maso mu baturage. Ibyo byuka biterwa ahantu hari ngombwa nko mu bigaragambya, ariko ntibyaterwa mu bigo bw’amashuri, mu ngo z’abaturage no mu rusisiro.”

Abajijwe niba bakizeye ko uwo muntu akirimo mu gihe haguye imvura amazi agaca muri iyo ‘rigole’, yemeje ko akirimo ndetse ko n’amayeri yakoreshwaga na bagenzi be ngo akomeze kubaho baje kuyamenya bayakaburizamo.

Ati “Aracyahari ndetse hari n’amayeri yakoreshwaga kugira ngo abeho ariko na yo yamenyekanye. Twamenye ko hari bagenzi babo babagaburiraga. Turacyategereje ko avamo.”

Kugeza ubu ku munsi wa gatandatu Polisi yohereza abapolisi basimburana aho iyo ‘rigole’ itangirira imbere ya Kiliziya ya Mutagatifu Karoli Lwanga mu gihe aho irangirira hepfo ya Kiliziya hoherejwe abakozi b’irondo ry’umwuga bahasimburana.

Abaturage bavugaga ko amazi y’imvura ari yo ashobora gukuramo abo bantu, gusa hari n’indi mbogamizi yo kuba bakurwamo kuko iyo ‘rigole’ inyura munsi ya kaburimbo no munsi ya Kiliziya.

Ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026 ni bwo umwe muri abo bantu yavuye muri iyo ‘rigole’ ahita ajyanwa muri kasho ya Polisi.

Feb 9, 2026 - 14:53