issa
Perezida Faure Gnassingbé yagiriye uzinduko i Luanda ku bibazo bya RDC

Feb 9, 2026 - 14:47
 0

Perezida w'inama y'ubutegetsi wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, ari na we Muhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu gukemura ibibazo by’umutekano muri Repubulika ya Demokalasi ya Congo, kuri uyu wa 9 Gashyantare 2026 yagiriye uruzinduko rw’akazi i Luanda muri Angola.

Uru ruzinduko rwabaye ku butumire bwa Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, ari na we Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uriho muri iyi manda. Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byihariye ku bibazo by’akarere n’ibya Afurika muri rusange, birimo kwihutisha ihuzwa ry’ibihugu bya Afurika, amahoro, umutekano n’ituze, by’umwihariko mu Karere k’Ibiyaga Bigari gakomeje kugaragaramo umutekano muke, cyane cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Perezida Faure Gnassingbé akomeje gushyira mu bikorwa inshingano yahawe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho akorana n’impande zitandukanye mu buryo bwagutse kandi buhuje imbaraga, hagamijwe kugera ku mahoro arambye muri aka karere.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe hasigaye iminsi mike ngo haterane Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ba Afurika Yunze Ubumwe, bikaba biteganyijwe ko ruzagira uruhare rukomeye mu gusuzuma ibibazo bikomeye byugarije umugabane wa Afurika, by’umwihariko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Abaperezida Faure Essozimna Gnassingbé na João Manuel Gonçalves Lourenço basanzwe bagirana ibiganiro bya kenshi ku bibazo bireba ubufatanye bw’ibihugu byabo, iby'akarere n’ibya Afurika muri rusange, cyane cyane ku bijyanye no kubungabunga amahoro, umutekano n’iterambere rishingiye ku ihuzwa ry’umugabane.