Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye umwami Mohammed VI
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Maroc, Nasser Bourita, i Rabat, aho yamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bugenewe Umwami wa Maroc, Mohammed VI.
Ibi biganiro byabaye mu rwego rwo gukomeza gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc.
Nkuko byatangajwe na Minisitiri Nduhungirehe kandi muri ubu butumwa harimo ko u Rwanda rusaba kuzashyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo yo kongera gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w'umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa OIF azaba mu nteko rusange ya OIF izaba kuva tariki 14 kugeza 16 Ugushyingo 2026 muri Cambodia
Minisitiri Nduhungirehe na Bourita Kandi baganiriye ku buryo bwo kurushaho guteza imbere ubutwererane hagati y’ibihugu byombi, haba mu rwego rw’ibihugu bibiri ndetse no mu rwego mpuzamahanga.
Impande zombi zanagarutse ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo dipolomasi, ubucuruzi, umutekano ndetse n’iterambere, aho u Rwanda na Maroc bikomeje kugaragaza ubushake bwo gukomeza gukorana bya hafi.
U Rwanda na Maroc bisanzwe bifitanye umubano ukomeye, ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye no gushyigikirana mu bibazo bireba umugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Kinyarwanda
English
Swahili








