issa
Umutoza w’u Bwongereza yateje impaka nyuma yo kudahamagara umukinnyi wa Real Madrid

May 22, 2026 - 11:45
 0

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Thomas Tuchel, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 26 azifashisha mu gikombe cy’Isi cya 2026.

Muri uru rutonde harimo bamwe mu bakinnyi bakomeye batagaragayemo, barimo Cole Palmer wa Chelsea FC, Phil Foden wa Manchester City, myugariro Harry Maguire wa Manchester United ndetse na Trent Alexander-Arnold wa Real Madrid CF.

Igitangaje cyane muri iri tsinda ni uguhamagarwa kwa rutahizamu Ivan Toney ukinira Al Ahli Saudi FC. Kuva Tuchel yaba umutoza w’u Bwongereza, Toney amaze gukina iminota ibiri gusa mu ikipe y’igihugu, ariko yongeye kugirirwa icyizere.

Iyo urebye aba bakinnyi muri rusange, bagizwe n’uruvange rw’abakinnyi bafite uburambe ku rwego mpuzamahanga hamwe n’abakiri bato badafite imikino myinshi mu ikipe y’igihugu. Hari benshi bafite imikino mike cyane, bamwe batararenza imikino icumi bakinira u Bwongereza.

Umutoza wa Newcastle United, Eddie Howe, yavuze kuri myugariro we Dan Burn ugiye gukina Igikombe cy’Isi bwa mbere afite imyaka 34.

Yagize ati “Inkuru y’umwuga wa Dan Burn ni urugero rwiza ku bakinnyi bakiri bato rw’ibyo umuntu ashobora kugeraho. Yahuye n’imbogamizi nyinshi n’ibihe bikomeye mu mwuga we, ariko yagaragaje umutima udacika intege n’imitekerereze myiza kugeza ageze kuri ibi bintu.”

Undi mukinnyi uri muri iri tsinda ni Jordan Henderson, ushobora kuba umukinnyi wa mbere ukiniye u Bwongereza mu bikombe by’Isi bine ndetse no mu marushanwa akomeye arindwi atandukanye.

Rutahizamu Harry Kane nawe ari muri aba bakinnyi, kandi naramuka akinnye, azaba ageze ku marushanwa akomeye atandatu akinira igihugu cye.

Kuvuga kuri aba bakinnyi bahamagawe byagiye bikorwa buhoro buhoro ku munsi w’ejo hashize mbere yo gutangazwa na Thomas Tuchel. Abasesenguzi bavuga ko Tuchel ashobora kuba yaratekereje cyane ku mpamvu bamwe bahamagawe ndetse n’abasigaye hanze.

Biteganyijwe ko Tuchel aza gutanga ibisobanuro birambuye kuri uru rutonde kuri Wembley Stadium mu masaha macye ari imbere.

Abazamu: Dean Henderson, Jordan Pickford, James Trafford

Ba myugariro: Dan Burn, Marc Guehi , Reece James, Ezri Konsa, Tino Livramento, Nico O’Reilly, Jarell Quansah, Djed Spence, John Stones

Abo hagati: Elliot Anderson, Jude Bellingham, Eberechi Eze , Jordan Henderson, Kobbie Mainoo, Declan Rice, Morgan Rogers

Ba rutahizamu: Anthony Gordon, Harry Kane, Noni Madueke, Marcus Rashford, Bukayo Saka, Ivan Toney, Ollie Watkins

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373