issa
Brazil: Abarenga 25 baguye mu mwuzure, 43 baburirwa mu nkangu

Feb 25, 2026 - 15:22
 0

Abarenga 25 baguye mu mwuzure watewe n’imvura nyinshi yaguye mu majyepfo y’igihugu cya Brazil muri leta ya Minas Gerais, mu gihe abarenga 43 baburiwe mu nkangu z’imisozi yahirimye.

Amakuru yatangajwe n’inzego zishinzwe ubutabazi muri Brazil avuga ko hatangiye igikorwa cyo gushakisha ababuriwe mu byondo byavuye hejuru y’imisozi yahirimye hifashishijwe imbwa zatojwe ndetse n’imashini zicukura imihanda.

Muri icyo gihugu cya Brazil, imvura yibasiye cyane umujyi wa Juiz de Fora, aho muri uku kwezi kwa Gashyantare turimo konyine hamaze kugwa milimetero 584 z’imvura, mu gihe imvura nyinshi yaherukaga kugwa muri icyo gihugu mu 2021.

Abarenga 440 bamaze kwimurwa mu ngo zabo, mu gihe imisozi irenga 20 bivugwa ko ari yo imaze guhirima ijyana n’amazi, ibintu byateye Brazil gufunga amashuri by’agateganyo muri iyo leta ya Minas Gerais mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora kuba ku barezi n’abanyeshuri.

Perezida wa Brazil, Luiz Inácio Lula da Silva, yihanganishije imiryango yaburiye ababo muri izo nkangu, avuga ko inzego z’umutekano ku bufatanye n’iz’ubutabazi batangiye gushakisha abarokokeye muri izo nkangu ndetse no kugeza ubufasha bwihuse ku bagizweho ingaruka n’ibyo biza.

Ikigo gishinzwe gutangaza amakuru ajyanye n’imihindagurikire y’ibihe n’iteganyagihe muri Brazil cyatangaje ko imvura ishobora gukomeza kugwa mu bice bitandukanye by’icyo gihugu, ibintu byakomeje gutera benshi ubwoba ndetse byanateye bamwe guhunga icyo gihugu.

Kugeza ubu, ibikorwa byo gushakisha ababuriwe mu nkangu birakomeje, mu gihe leta y’icyo gihugu ikomeje gusaba abari mu manegeka kwimuka hakiri kare mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora kubabaho, ndetse bakubahiriza amategeko n’amabwiriza ikigo cy’icyo gihugu gishinzwe iteganyagihe gitangaza.

Feb 25, 2026 - 15:45