issa
James Milner yaciye agahigo gashya, yinjira mu bitabo bya Guinness World Records

Feb 25, 2026 - 11:34
 0

Umukinnyi w’Umwongereza James Milner akomeje kwandika amateka akomeye mu mupira w’amaguru w’u Bwongereza, aho yongeye kwinjira mu bitabo bya Guinness World Records nyuma yo guca uduhigo dutatu dushya muri shampiyona y’u Bwongereza (English Premier League).

Milner, ufite imyaka 40, asanzwe ari umwe mu bakinnyi bafite ibigwi bikomeye, aho yatwaye igikombe cya UEFA Champions League, ibikombe bitatu bya Premier League, ibikombe bibiri bya FA Cup ndetse n’ibikombe bibiri bya Community Shield. Ubu kandi yongeyeho n’uduhigo dutatu twemejwe na Guinness World Records.

Agahigo kagezweho nyuma y’uko Milner arenze ku mubare w’imikino 653 yari warashyizweho na mugenzi we Gareth Barry nk’umukinnyi wakinnye imikino myinshi muri Premier League. Ibi yabigezeho mu mukino ikipe ya Brighton yatsinzemo Brentford ibitego 2-0, bituma umubare w’imikino amaze gukina mu cyiciro cya mbere ugera kuri 654.

Uretse kuba ari we mukinnyi wakinnye imikino myinshi muri Premier League, Milner yanaciye agahigo ko kugira igihe kirekire hagati y’igitego cye cya mbere n’icya nyuma muri iyi shampiyona, ku myaka 22 n’iminsi 248. Ikindi kandi, ni we mukinnyi wakinnye ibihe (seasons) byinshi bikurikirana muri Premier League, bingana na 24.

Mu magambo ye, Milner yagize ati “Nari nkiri muto, buri Noheli nahabwaga igitabo cya Guinness World Records. None kuba nanjye ngeze mu bafite ayo mateka ni ibintu bitangaje cyane.”

Ibi bikorwa bya Milner bishimangira ubwitange bwe, kuramba mu kibuga no gukomeza guhatana ku rwego rwo hejuru, ibintu bituma aba urugero ku bakinnyi bato bashaka kuba nkawe mu mupira w’amaguru.

James Milner yakinnye mu makipe akomeye mu Bwongereza arimo Newcastles United, Aston Villa, Liverpool FC, Manchester City, Brighton and Hove Albion, n’izindi. Uyu mukinnyi yakinnye no mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza mu byiciro byose.

James Milner presented with three Guinness World Records titles - BBC Sport

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373