Imvano ya 'swap', inyito inkumi z'i Kigali zatwerereye gukuramo inda
Iyo utembereye hirya no hino mu gihugu ugenda wumva uburyo hari abana b’abakobwa cyangwa se abagore batwaye inda batabiteganyije.
Ibi ni nako bidatana no mu bihe by’ahambere waranyugara ahantu ukumva bamwe bari kugira bati “Uriya yakuyemo inda.”
Nyuma y’uko gukuramo inda bitagifatwa nk’icyaha cyangwa guca inka amabere nko mu bihe by’ahambere, ubu inkumi z’i Kigali zisigaye zikoresha ijambo swap aho kuvuga gukuramo inda bitewe n’uburyo bitakizigora.
Bamwe mu bakobwa babwiye UKWELITIMES, ko nta nkumi y’i Kigali igitinya guterwa inda bitewe n’uko gukuramo inda bisigaye bikorwa mu masenda make ndetse basigaye babyita swapkubera uuryo ugiye kwaka iyo serivise kuri MTN ayihabwa mu buryo bwihuse.
Umwe yagize ati “ Njyewe uragira ngo umuhungu yantera inda ntabishaka? Ntabishaka nahija njya gukoresha swap ako kanya kandi ntarinze kubimubwira kubera ko ibintu byaroroshye.”
Umunyamakuru amubabajije icyo gukora swap ari cyo, yamusubije agira ati “Gukora swap nibyo byasimbuye ijambo gukuramo inda, ntubyumva se ko swap ari vuba vuba? Swap se ntuzi ko iyo uyishatse bahita bayigukorera? Kubera ko n’abakuramo inda basigaye barabaye benshi n’abana babyemerewe basigaye babyita gukora swap.”
Undi mukobwa yagize ati “ Bitewe n’uko umuntu ushaka gukorasha swap mtn iyo serivisi iyimuha vuba byihuse niyo mpamvu n’abakobwa basigaye bafata gukuramo inda nko gukora swap.”
Uwamwija Claire, we yagize ati “ N’umukunzi wanjye arabizi ko anteye inda yahita amampa ayo kujya gukoresha swap ako kanya kubera ko muri iy’i Kigali ntabyo gupfa kubyaragura.’
Ingingo ya 125 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera kuba utwite ari umwana.
Kutaryozwa icyaha binashingira ku kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato; cyangwa yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.
Undi wemerewe gukuramo inda mu Rwanda ni uwayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri. No kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, nabyo bituma nta buryozwacyaha bubaho.
Icyakora iryo tegeko risobanura ko gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta.
Nubwo iryo tegeko ryasohotse mu gitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda cyamuritswe mu Ukwakira 2018, hagombye gutegereza ko hasohoka Iteka rya Minisitiri ufite ubuvuzi mu nshingano ze, rikubiyemo ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuremo inda.
Iryo Teka ryashyizweho umukono ku wa 8 Mata 2019, Abaturarwanda babishaka kandi bujuje ibisabwa batangira gukurirwamo inda na muganga.


Kinyarwanda
English
Swahili









