issa
Ngoma: Abagabo bagurisha n’imyenda y’imbere y’abagore kubera urusimbi

Feb 17, 2026 - 18:02
 0

Abaturage bo mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko bahangayikishijwe n’urusimbi rushya rwitwa Ndoku rusigaye abagabo bagurisha imyenda y’imbere y’abagore babo ngo bakomeze kurukina.

Ibi ni nimwe mu bivugwa na bamwe mu batuye mu Kagari ka Kaziba mu Murenge wa Karembo, bavuga ko urusimbi rwa Ndoku rumaze gusenya ingo nyinshi bitewe n’uko rutuma abagabo basahura ingo zabo.

Ndoku ni umukino w’urusimbi ukinwa n’abantu bihuje bagakora itsinda, bagakina bifashishije amakarita ariko bagashyiraho amafaranga nubwo bamwe iyo batsinzwe cyangwa bariwe, bakora urugomo.

Abaturage bemeza ko umuntu wagiye muri uyu mukino ariho akura ubujura, ubusinzi, no gusenya ingo, ibibangamira abatuye muri uyu murenge, bagasaba ko inzego z’ubuyobozi zawukumira.

Mukakamanza Mediatrice yabwiye Radio/TV1 ko umukino w’urusimbi wamusenyeye urugo nyuma y’aho umugabo we atangiye kurukina.

Yagize ati “Umugabo wanjye twari tumaranye imyaka 12, nta kibazo dufitanye. Ariko ino aha hamaze kuza ibintu byitwa ngo ni ‘Ndoku’, ari byo bita urusimbi. Aza kujya mu rusimbi, mu kugenda kwe bwa mbere, yaragiye antwara imyenda yanjye yose; amajipo, amakanzu, amashati, imipira, amasujipe n’amasuve, byose arabijyana.”

Yakomeje asobanura ko nyuma y’aho umugabo we asahuye urugo abitewe n’uyu mukino, batandukanye kandi ko aramwinginga kugira ngo bongere kubana, ariko akabimwangira kubera ko atizeye ko yahindutse.

Undi muturage yagize ati “Abagabo bayigiyemo iyo babuze icyo bafata, ahita aza wenda, agasahura nk’urugo rwanjye. Biratubangamiye…Leta ishyizemo ubushake, aba bantu bafatwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karembo, Umurerwa Donatile, yavuze ko iby’uyu mukino w’urusimbi rushya rwa Ndoku atari abizi, ariko ko aka gace kamenyerewemo urugomo rukorwa n’urubyiruko rucukura amabuye y’agaciro.

Ati “Icyo nzi cyo ni uko hakunda kuba urugomo bitewe n’uko ari agace kabamo ibirombe by’amabuye y’agaciro. Ni ho usanga hari insoresore zikunda gukora ibyo bikorwa. Ntabwo wenda navuga ngo ni urusimbi ariko ubwo babikubwiye rurahari.”

Yomgeyeho ko ubuyobozi bugiye gukurikirana iki kibazo, bukaba buteganya kwigisha abaturage kugira ngo bacike ku rusimbi.