Ibihumbi by’Abaturage bikomeje kwirukanisha abayobozi muri Philippines
Ibihumbi by’abantu byahuriye mu myigaragambyo mu mihanda ya Manila muri Philippines mu kwamagana ibibazo bya ruswa n’uburiganya bivugwa mu nzego za Leta mu gihe abayobozi bamwe na bamwe bakomeje gukurwa ku mwanya yabo.
Ibi byabaye ku wa 20 Nzeri 2025, ubwo abaturage ibihumbi bahuriraga mu mihanda ya Manila muri Philippines mu myigaragambyo bise iyo kwamagana uburiganya na ruswa bivugwa mu nzego za Leta z’icyo gihugu aho abo bigaragambyaga bari bitwaje ibyapa byari byanditseho 'End Corruption now' bivuze ngo ubu ruswa nihagarare.
Abigaragambyaga barimo bavuga ko abakozi ba Leta, abadepite ndetse n’abashinzwe imirimo rusange mu nzego za Leta muri Philippines bashinjwa kwaka no gusaba abaturage amafaranga menshi y’inyongera kugira ngo bahabwe service zimwe na zimwe baba bakeneye ndetse no gusabwa amafaranga kugira ngo bahabwe ubufasha mu gusana amazu yabo yangijwe n’imyuzure.
Francis Escudero, uwari umusenateri mu nteko Ishinga Amategeko ya Philippines, na Martin Romualdez, umunyamategeko, banditse ibaruwa isezera ku mirimo bariho nyuma yo guhagarikirwa na Leta ya Philippines mu gihe iyi myigaragambyo ikomeje gufata indi ntera ndetse abaturage bakaba bakomeje gushinja bamwe na bamwe mu bayobozi bagize inteko ishinga amategeko ku karubanda.
Ibi bibaye mu gihe Vince Dizon, Minisitiri w'ubukungu n’Imirimo Rusange muri Philippines, ku wa 19 Nzeri yavuze ko abayobozi 3 bakekwaho kwaka ruswa abaturage bakuwe ku buyobozi naho abandi 15 bakaba bari gukorwaho iperereza mbere y’uko bakurwaho.


Kinyarwanda
English
Swahili









