issa
“Tugomba gukora nk’ikipe imwe kandi itsinda” – Minisitiri w'intebe atangiza inama y’abayobozi

Mar 23, 2026 - 12:28
 0

Kuri uyu wa mbere tariki 23 Werurwe 2026, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako mu karere ka Bugesera ho mu ntara y'i Burasirazuba, habaye inama nyungurabitekerezo ihuje inzego zitandukanye z’igihugu, iyobowe na Minisitiri w’Intebe w'u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva.

Iyi nama yahuje inzego zo mu Butegetsi Bwite bwa Leta n’izo mu nzego zegerejwe abaturage, igamije kongerera imbaraga imiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga, iyi ikaba ari nayo nsanganyamatsiko y'iyi nama.

Abayitabiriye baganiriye ku buryo bwo kunoza imikorere n’imikoranire hagati y’inzego zitandukanye, hagamijwe kurushaho gutanga serivisi nziza kandi zihuse ku baturage. Ni inama igamije kandi gusuzuma aho ibikorwa bigeze no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bikibangamiye imitangire ya serivisi.

Mu ijambo rye rifungura iyi nama, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yibukije ko ubufatanye ari inkingi y’iterambere rirambye. 

Yagize ati: “Tugomba guharanira gusenyera umugozi umwe, tukanoza imikorere n’imikoranire hagati y’inzego zose. Tugomba gukora nk’ikipe imwe kandi itsinda.”

Yakomeje ashimangira ko gutanga serivisi nziza ku baturage bidakwiye gufatwa nk’igikorwa gisanzwe gusa, ahubwo ko bigomba kuba umuco w’abayobozi bose, kuko ari inshingano bafite zo gukorera abaturage no kubateza imbere.

Iyi nama biteganyijwe ko itanga umurongo uhamye uzafasha inzego zose kurushaho kunoza imikorere, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubaka ubuyobozi bunoze bushingiye ku bufatanye n’ubwitange.

Mar 23, 2026 - 12:30