issa
Perezida Paul Kagame yagize uruhare mu gutuma u Rwanda rwakira imikino ya FIFA Series 2026

Mar 21, 2026 - 16:04
 0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yagize uruhare rukomeye mu kugira ngo u Rwanda ruhabwe kwakira imikino ya FIFA Series 2026.

Ni imikino iratangira kubera hano mu Rwanda kuva tariki 26 kugeza 39 Werurwe 2026. Iyi mikino ya FIFA Seies igiye kuba ku nshuro ya kabiri aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA, ryatangije iyi mikino kugira ngo bifashe ibihugu bidakomeye kubona imikino ya gishuti n’amakipe bigoye gukina nayo.

Iyi mikino ikomeje kwitegurwa neza hano mu Rwanda, aho ubona abakunzi b’umupira w’amaguru bafite inyota yo kubona amwe mu makipe aturutse ku mugabane w’iburayi n’ahandi biteraniye hano mu Rwanda byaje gukina iyi mikino. Usibye kuryoherwa n’ibirori by’umupira w’amaguru ariko igihugu kizaninjiza amafaranga biturutse mu ngeri z’abantu bazaba baje mu gihugu kureba iyi mikino.

Mu kiganiro Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru hano mu Rwanda, Shema Ngoga Fabrice, yagiranye na Televisiyo Rwanda, yatangaje ko kubona amahirwe yo kwakira iyi mikino byari ibintu bitagoranye cyane kuko ubwo basabwaga icyemezo kigaragaza ko igihugu cyiyemeje kwakira iyi mikino, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yabyemeye mu buryo bwihuse bituma FIFA yemerera u Rwanda mbere y’ibindi bihugu byari byasabye.

Yagize ati “ Byasabye kwiyemeza. Icya kabiri navuga ko byasabye ko Leta y’u Rwanda ibyumva vuba kurusha abandi kuko twagombaga kwemeza ko Goverinoma ibyemera, umukuru w’igihugu cyacu arabyemera bihita byihuta. Bivuze ko mu bantu basubije vuba ko biteguye, u Rwanda twari turimo.”

Itsinda rya kabiri rizabera hano mu Rwanda ryaje mu buryo butunguranye cyane kuko ibirwa bya Maurice nibyo byari byahawe kuryakira, ariko kubera ko byahise bihurirana n’amarushanwa ya CAF bituma bahitamo kwitabira ayo marushanwa. Ibirwa bya Maurice biri mu makipe muri iki cyumweru cya FIFA Series, azaba akina imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Afurika kizaba muri 2027.    

Perezida wa FERWAFA, yagaragaje ko ubwo FIFA yasabaga ko u Rwanda rwakwakira n’iri tsinda ryagombaga gukinira mu birwa bya Maurice bahise bemere bihuse bituma naryo rizabera hano mu Rwanda kuko n’ubundi imyiteguro yari yamaze gukorwa. Iri tsinda rya kabiri rizakinira kuri Kigali Pele Stadium.

Abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi batangiye kugera hano mu Rwanda. Mu bakinnyi bahageze barimo Joy-Lance Mikels n’abo bavukana, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thiery hamwe n’abandi. Umuzamu wa mbere w’ikipe y’igihugu, Ntwari Fiacre, ntabwo azitabira ubutumire kubera uburwayi ndetse yahise asimbuzwa Kwizera Olivier ukinira ikipe ya Rayon Sports.

Mu Rwanda hazabera imikino ya FIFA Series igabanyije mu matsinda abiri, A na B. itsinda A ririmo u Rwanda, Estonia, Kenya ndetse na Grenada. Itsinda B ririmo Tanzania, Macau, Aruba ndetse na Liechtenstein. 

Image
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yagarutse ku byatumye u Rwanda rwakira imikino ya FIFA Series 2026

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373