issa
Biravugwa ko APR FC yashyizeho Chairman mushya

Dec 9, 2025 - 17:12
 0

Ikipe ya APR FC, biravugwa ko yashyizeho umuyobozi mushya witwa Rtd Col Vincent Mugisha ariko mu buryo bw'agateganyo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Ukuboza 2025, mu masaha y'igicamunsi, nibwo hatangiye gusohoka amakuru avuga ko Brig Gen Deo Rusanganwa yakuwe ku nshingano zo kuyobora APR FC hashyirwaho undi muyobozi mushya ariko mu buryo bw'agateganyo.

Kugeza ubu ntacyo APR FC irabivugaho bijyanye nuko ibintu byayo byezwa neza ari uko byivugiwe naba nyiri ubwite. Kugeza ubu amakuru ahari avuga ko uyu muyobozi gukurwa kuri izi nshingano byatewe nuko hari izindi nshingano agiyemo atahuza no gukomeza kuyobora ibikorwa by'iyi kipe.

Hashize igihe amakuru azamuka ari menshi avuga ko ikipe ya APR FC itayobowe neza bijyanye n'imikinire y'ikipe ndetse abenshi bagahuriza kuri Team Manager, Maj Kavuna Elias n'umutoza ariko Chairman Brig Gen Deo Rusanganwa akajya ashyigikira Abderrahim Taleb, ibintu bitari bisanzwe mu miyoborere ya APR FC.

Kugeza ubu mu gihe ubuyobozi bukuru bwa APR FC burimo gushaka umuyobozi mushya, iyi kipe igiye kuba iyoborwa na Rtd Col Vincent Mugisha wari umaze iminsi agizwe umunyamabanga mushya wa APR FC.

Bimwe mu byo kwibukira kuri Brig Gen Deo Rusanganwa mu mwaka umwe gusa amaze ayobora APR FC, harimo ibikombe bitatu uyu muyobozi yagizemo uruhare harimo igikombe cya Shampiyona, igikombe cy'ubutwari ndetse n'igikombe cy'Amahoro byose bahigitse ikipe ya Rayon Sports, umucyeba w'ibihe byose. Uyu muyobozi kandi asigiye iyi kipe Bisi ya Milliyoni zirenze 350 z'amafaranga y'u Rwanda.

Rtd Col Vincent Mugisha niwe wahawe inshingano zo kuyobora APR FC by'agateganyo

Brig Gen Deo Rusanganwa ntabwo akiri mu nshingano zo kuyobora APR FC 

Ikipe umwaka ushize yatwaye ibikombe bitatu birimo n'igikombe cy'Amahoro 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Biravugwa ko APR FC yashyizeho Chairman mushya

Dec 9, 2025 - 17:12
Dec 9, 2025 - 19:25