Huye: Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bitabiriye ibikorwa byo gutanga amaraso
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ukuboza 2025 muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hazindukiye igikorwa cyo gutanga amaraso gikomeje kubera mu nzu isanzwe iberamo imikino ya Gymnasium.
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 9 Ukuboza 2025 muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hazindukiye igikorwa cyo gutanga amaraso gikomeje kubera mu nzu isanzwe iberamo imikino ya Gymnasium.
Ni igikorwa cy’itabiriwe n’umubare munini w’abanyeshuri, abayobozi mu nzego za RBC ndetse n’abayobozi bahagarariye abandi muri iyo Kaminuza mu gikorwa cyo gutabara abababaye bakeneye amaraso mu bitaro bitandukanye.
Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, aho bamwe mu banyeshuri baganiriye na UKWELITIMES bitabiriye icyo gikorwa bavuga ko gutanga amaraso ari ugutabara ubuzima bwa benshi ndetse ko babikora babikunze mu rwego rwo kongera ibikorwa by’ubugiraneza no kuzamura umuco wo gufasha.
Umunyeshuri wiga muri program y'ubukungu mu mwaka wa kabiri witwa Sinigenga Seth yagize ati "Naje gutanga amaraso kubera mbizi ko ari igikorwa kiza cyo gufasha ababaye bari mu mavuriro atandukanye gukomeza guhumeka, kubera ko nta wuzi uko ibihe bihinduka, ni yo mpamvu buri wese yagakwiye kumva ko umuco wo gutanga amaraso ari mwiza."
Nyiransingizimana Marie Louise, umunyeshuri wiga imibereho myiza n’iterambere rusange, yavuze ko we gutanga amaraso abikora abikunze kuko ari umuco mwiza wo gufasha ababaye yigishijwe akiri muto.
Ati "Gutanga amaraso mbikora mbikunze cyane kubera ko ni umuco mwiza wo gufasha ababaye kandi ntabwo bigoye, kubera ko ubu ni ubwa gatanu ntanze amaraso. Urebye ni umuco mwiza w’ubugiraneza nasaba buri wese kugira."
Ubuyobozi butegura iki gikorwa buvuga ko bushimira cyane abanyeshuri bitabira icyo gikorwa cyo gutanga amaraso, bakajya mu mubare w’abagiraneza bakora ibikorwa byiza byo kurokora ubuzima bw’abantu benshi baba bakeneye ubufasha.
Umukunzi Jeanne wari uhagarariye abaganga muri RBC muri iki gikorwa yavuze ko gutanga amaraso bifasha benshi kubaho, bityo ko ubikoze aba atabaye benshi baba bamerewe nabi.
Yagize ati "Twishimira kubona urubyiruko ruza gutanga amaraso. Ni gikorwa kiza cyane kuko hari abarwayi mu bitaro bitandukanye buri munota baba bakeneye amaraso kugira ngo babeho. Ni yo mpamvu dushishikariza urubyiruko ndetse n’umuntu wese ubishaka gutanga amaraso kugira ngo arokore ubuzima bwa benshi.
Tuba dukeneye ibyiciro bitandukanye by’amaraso kuko hari abagira A, B cyangwa O, kandi abayakeneye babasha kuyabona mu gihe hagize abayatanga. Bityo rero buri wese yagakwiye kubigira ibye kuko amaraso atanzwe n’umuntu umwe ashobora gutabara abantu barenga 5."
Iki gikorwa cyo gutanga amaraso muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ni igikorwa kimaze kumenyerwa n’abanyeshuri biga muri iyo kaminuza, aho benshi muri bo bagirwa inama yo gutabara abababaye ndetse no kurokora ubuzima bw’abameze nabi batandukanye. Kikaba kiba ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda n’ishami rishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC.


Kinyarwanda
English
Swahili









