issa
Karongi: Abayisilamu basabwe kwimakaza ubumwe no kwirinda amacakubiri

Mar 21, 2026 - 15:26
 0

Mu butumwa yahaye Abayisilamu batuye mu karere ka Karongi, ku munsi wo gusoza igisibo cya Ramadhan, umuyobozi w'ako karere, Karongi Muzungu Gerard, yabasabye kurangwa n'ubumwe no kwirinda amacakubiri n'ivangura..

Ubwo Abayisilamu bo mu karere ka Karongi bizihizaga umunsi mukuru wo gusoza igisibo cya Ramadhan ku wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2026, nibwo umuyobozi w'Akarere ka Karongi Muzungu Gerard yabasabye guharanira Ubumwe no kwirinda amacakubiri n'ivangura.

Meya Muzungu mu kiganiro yagiranye na Radiyo Isangano, yagize ati "Mu karere kacu twagira ngo tubasabe muri politike y'Igihugu cyacu, dufatanye kwigisha abana bacu urukundo, tubigishe kubana neza, ndabizi ko mu idini ya Isilamu murwanya amacakubiri, murwanya ivangura, ariko ntitwabura kubisubiraho ko dufite ikibazo kimaze imyaka 100 kuva abakoroni baje bakaduteza urwango mu Gihugu cyacu .

Uyu ni umwanya mwiza ubwo musubitse igisibo cya Ramadhan ngo dufatanye twimakaze Ubumwe twimakaza no kurwanya amacakubiri n'ivangura, kuba ntasa nkawe, kuba ntemera kimwe nawe, ntabwo ari impamvu yo kugukura ku Isi Imana yaragushyizeho kuko njye sinaremwa nkawe, ntiwaremwa Nkanjye."

Sheikh Habimana Yasin umuyobozi w'Umuryango wa Abayisilamu mu Karere ka Karongi, aganira na Radiyo Isangano yagaragaje impamvu Abayisilamu bizihiza umunsi mukuru wo gusoza igisibo cya Ramadhan.

Yagize ati "Irayidi bisobanura umunsi Mukuru, dusoza dushimira Imana, ko idushoboje kubahiriza iyo nkingi ya kane, hanyuma  ari naho haboneka isadaka, ikaba  ituro ryo kweza igisibo cyawe uba warakoze ariko benshi bikajyana n'ituro ryo gusiburuka, na wa mukene agasiburuka anezerewe twese tugasangira wa munezero."

Mar 21, 2026 - 15:53