issa
Hari kuba inama yiga ku iterambere ry'abaturage (Amafoto)

Mar 23, 2026 - 12:27
 0

Mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda riri i Gako mu Karere ka Bugesera, hari kubera Inama y’abayobozi b’Inzego bwite za Leta n'abo mu nzego zegerejwe abaturage ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Umuturage Ku Isonga’.

Iyi nama yabaye ku wa 23 Werurwe 2026 yiswe ‘Central and Local Government Meeting’ igamije kurebera hamwe ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba na gahunda z’Igihugu ndetse n’imyanzuro iba yafatiwe mu nama zitandukanye. 

Abitabiriye iyi nama bari kuganira ku nshingano z’inzego z’ibanze zegerejwe abaturage, izo ku rwego rw’Igihugu ndetse n’aho impande zombi zihurira kugira ngo habeho kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.

Muri rusange, gahunda z’ubuhinzi, ibikorwaremezo, amazi, amashanyarazi, iz’uburezi, ubuzima, kurengera ibidukikije n’izindi, zishyirwa mu bikorwa n’inzego z’ibanze.

Ku rundi ruhande ariko, kuri buri gahunda, haba hari urwego rufasha inzego z’ibanze kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda rigerweho.Iyi nama kandi yahawe umwihariko wo kuganira ku bijyanye no kubaka Umuryango Nyarwanda, ushoboye kandi utekanye nk’imwe mu nshingano z’ibanze z’inzego z’ibanze ndetse umuryango ukaba ari wo shingiro ry’Igihugu.

Indi ngingo iganirwaho muri iyi nama ni ukunoza imitangire ya serivisi mu nzego zose, kugira ngo umuturage akomeze kuba ku isonga nk’uko ari yo ntego Igihugu cyihaye kandi gishyize imbere.

Iyi nama ihuza abayobozi b’Inzego bwite za Leta n'abo mu nzego zegerejwe abaturage ibaye mu gihe hashize imyaka ibiri hashyirwa mu bikorwa icyiciro cya kabir cya gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere, NST2.

Igiye kuba umwanya mwiza wo gusuzuma ibyo Igihugu cyiyemeje kuzaba cyagezeho mu myaka itanu ya NST2 [2024-2029], ibishobora kuba byarakomwe mu nkokora, ibisubizo bishoboka ndetse n’ingamba zafatwa n’inzego zitandukanye kugira ngo Abanyarwanda bagezweho ibyo bemerewe n’Umukuru w’Igihugu.