issa
Rwamagana: Barasaba gukemurirwa ikibazo cy'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga

Dec 11, 2025 - 19:41
 0

Abatuye mu midugudu ya Rweza na Rutaka mu kagari ka Bwiza, Umurenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana baratakamba basaba ubuyobozi gukemura ibibazo biterwa n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bukorerwa aho batuye.

Iki kibazo cy'abaturage batuye mu kagari ka Bwiza, bavuga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bukorerwa mu Mudugudu wa Rweza n'uwa Rutaka, bubangamiye imibereho yabo kuko imitungo yabo ikomeje kwangirika ndetse hadashatswe umuti urambye kuri icyo kibazo bamwe muri bo bashobora no kuhatakariza ubuzima.

Aba baturage, bavuga ko abakozi bashinzwe gukoresha abacukura amabuye  muri kampani St Simon metals,bakoresha amayeri yo gucukura mu gice giituwemo n'abaturage mu gihe aho ubwinjiriro buzwi nk' indani buba buri aho  bakorera ibikorwa byabo baherewe uburenganzira bwo kuhacukura  ayo mabuye.

Umwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Rutaka, yifashije ingero agaragaza ibimenyetso byerekana ko  iyo kompanyi icukura ikarenga imbibi  isanzwe igaragaza ko ikoreramo.

Yagize ati" Iyi kompanyi ibangamira abaturage mu buryo bugaragara kuko iyo bagiye gukora indani bishyura umuturage umwe cyangwa babiri  noneho bagashaka inzira bacamo ku buryo bagera ahari amabuye y'agaciro hose. Ubundi bavugaga ko bacukura mu gice cyo ku ndani y'aho bita kwa Dismas, ariko munsi ishije Rufayine inzu yararigise, mu gihe gishize kwa Kantarama byaragaragaye ko bacukuye hano hose kuko aho bacukuye hararobotse ndetse  kompanyi yahise iza kuhasana kandi ntiberega ko bacukura muri izi ngo zacu hacukurwa."

Rufayina Theodomiri, ni umwe mu baturage uvuga ko yagizweho ingaruka n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro  bukorwa na St Simon metals muri uwo Mudugudu wa Rutaka.

Yagize ati "Nahaye umuturage akazi ko gucukura umusarane, ubwo yari ageze muri metero esheshatu yabonye amabuye y'agaciro. Icyo gihe nahise njya kubibwira umwe mu bayobora kompanyi arambwira ngo nshake ahandi ncukura ubundi bashake abakozi benshi bangurire noneho nimuke."

Rufayina akomeza agira ati" Aho kunkura aha bashatse uko bagera iwanjye banyuze mu ndani yo hirya noneho baca munsi y'inzu yanjye nibwo yarigise n'ubu iracyarigita mu bukaba. Ubu maze amezi arindwi njye n'umuryango ducumbitse. Ikibazo cyanjye nakimenyesheje ubuyobozi ariko n'ubu nta gisubizo."

Bagirinka Vanessa utuye mu Mudugudu wa  Rweza yabwiye umunyamakuru ko ashobora gutakaza ubuzima kubera inzu ye yangijwe n'ubwo bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Yagize ati " Ubu wowe ntureba ukuntu iyi nzu imeze urabona itagiye kungwira? Ikibazo cyanjye ubuse kizakemuka twapfuye? Turasaba ko bakemura ikibazo cyacu."

Manirafasha Emmanuel nawe utuye mu Mudugudu wa Rweza yagize ati" Inzu zacu zarangiritse ku buryo bigaragara kuko kampani iraza ikishyura abaturage nka babiri cyangwa batatu ubundi igaca munsi y'amazu igacukuramo kandi bakoresha imashini itigisa amazu agasaduka ku buryo inzu zizatugwira."

Amakuru UkWELITIMES yamenye nuko mu Ukwakira uyu mwaka, abaturage batuye mu midugudu ya Rweza na Rutaka, bandikiye inzego zirimo  Inteko Ishinga Amategeko na Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu basaba izo nzego gukurikirana ikibazo cy'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bukorerwa aho batuye kandi hagasuzumwa ingaruka zikomeje kubageraho kubera ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Marc avuga ko  iyo kompanyi  yangirije umuturage bayisaba kumuha ingurane ariko mu rwego rwo gushaka umuti urambye ubuyobozi bwasabye iyi kompanyi St Simon metals kwimura abaturage batuye mu mbago zaho ikorera.

Yagize ati "Ikibazo dusanzwe tukizi, aho bigaragaye ko hangiritse imitungo y'abaturage barishyurwa kandi benshi barimuwe ariko hari aho bigaragara ko hari umuturage ufite inzu ishaje nawe ugasanga avuga ko kompanyi igomba kumwishyura kandi wenda batazahagera vuba."

Rushimisha yakomeje ati" Iriya kompanyi icukura amabuye twayisabye ko igomba kwimura abantu bari mu mbago zaho bacukura amabuye bigaragara ko ubucukuzi bwabagiraho ingaruka kandi hari benshi bamaze kwimura."

Nubwo iyo kompanyi  ya St Simon metals hari igihe isabwa kwishyura abaturage ingurane z'imitungo yabo hari bamwe bayishinja kubasiragiza no gushaka kubishyura intica ntikize ugereranyije nibyangijwe n'agaciro k'imitungo yabo. Urugero ni uwitwa Kamuhire Jean Marie wabwiye UKWELITIMES ko imyaka irenga ibiri asiragizwa ndetse ngo ubu nubwo basohoye igenagaciro ku mitungo ye babaruye nabi umutungo we nk'aho afite ubutaka bufite ubuso bwa metero kare 782 ariko umugenagaciro woherejwe na Kompanyi yagaragaje ko azishyurwa metero kare 632.

Itegeko NO 72/2024 ryo kuwa 26/06/2024 harimo ingingo ivuga ko mbere yo gutangira gucukura amabuye y'agaciro Kompanyi yahawe uruhushya rwo kuyacukura igomba kubanza gutanga indishyi ikwiye ku baturage batuye mu mbago zaho yasabye gukorera ubucukuzi.

Mu mirenge 14 igize Akarere ka Rwamagana, umurenge umwe gusa niwo udacukurwamo amabuye y'agaciro ariko Umurenge wa Kigabiro hafite umwihariko ugereranyije n'indi kuko bivugwa ko amabuye menshi aboneka ahatuye abaturage.

Dec 11, 2025 - 22:12