issa
Afurika y’Epfo: Hadutse imvururu nyuma y’inyubako yiswe Robert Sobukwe

Mar 18, 2026 - 13:39
 0

Mu gihugu cya Afurika y’Epfo hakomeje kubera imvururu hagati y’abashyigikiye leta n’abatavuga rumwe nayo nyuma y’ihindurwa ry’izina rya Cape Dutch. Inyubako y’amateka y’icyo gihugu yahinduriwe izina ikitwa Robert Sobukwe, izina ry’umunyapolitike warwanyije ivanguraruhu kugeza abiburiyemo ubuzima mu 1978.

Abatavuga rumwe na leta ya Afurika y’Epfo bavuga ko iyo nyubako itagakwiye guhindurirwa izina yahoranye imyaka irenga 48 cyangwa ngo yitirirwe umunyapolitike warwaniraga inyungu z’ishyaka rye yatangije rya Pan Africanist Congress.

Leta ya Afurika y’Epfo ivuga ko Robert Sobukwe imbaraga yari afite yazikoresheje uko yari ashoboye mu kurwanya ivanguraruhu ndetse akanafasha benshi kumva ko ari uruhare rwabo ndetse n’uburenganzira bwabo bwo kurwanya abazungu barimo babambura ubutaka bwabo.

Leta y’icyo gihugu ivuga kandi ko iyo nyubako yahinduriwe izina ikitwa izina rya Robert Sobukwe mu rwego rwo kurandura burundu ibisigisigi by’abakoloni bakolonije Afurika y’Epfo, bitewe n’uko iyo nyubako ari imwe mu zo bakoresheje cyane babuza abene gihugu b’icyo gihugu uburenganzira bwabo, ndetse bakanamburwa ubutaka bwabo, abandi bakayifungirwamo kugeza bapfuye.

Leta ya Afurika y’Epfo ivuga ko guhindura amazina y’iyo nyubako bifitanye isano rinini n’imyanzuro icyo gihugu cyafashe mu guhindura imyumvire y’abenshi bakivuga ko irondaruhu n’ivanguramoko bikigaragara mu nzego zitandukanye zacyo.

Bamwe mu batavuga rumwe na leta ya Cyril Ramaphosa, Perezida w’icyo gihugu cya Afurika y’Epfo, bakomeje kwandika ku mbuga nkoranyambaga zabo zirimo X bavuga ko guhindura izina ry’iyo nyubako benshi bafata nk’inyubako ndangamateka y’icyo gihugu bitesha agaciro ubuyobozi bw’abanjije ku butegetsi, cyane ko ngo guhindura izina ntaho bihuriye n’ibikorwa birwanya irondaruhu, n'ubundi rigikomeje kugaragara muri icyo gihugu.

Umuturage utuye icyo gihugu witwa Edmano Lomberg yabwiye kimwe mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu ko ibyo bifitanye isano n’inyungu z’abayobozi b’icyo gihugu bakekwaho gukorana bya hafi n’Ubuholandi ndetse n’Ubwongereza, ibihugu byakolonije Afurika y’Epfo.

Yagize ati “Guhindura izina ry’inyubako dufata nk’iy’amateka bitesha agaciro ubuyobozi bwabagiye ku butegetsi. Ikindi ni uko kurihindura ntaho bihuriye n’ibikorwa cyangwa imibereho yacu nk’abaturage, ahubwo dutekereza ko bifitiye akamaro abayobozi bagikorana n’abadukolonije.”

Uretse uwo, abashora imari mu by’ubucuruzi batuye mu mujyi iyo nyubako irimo bakomeje gutaka ibihombo, bavuga ko barimo gutakaza abakiriya kubera guhindura ibirango byari mu mazina y’iyo nyubako.

Aya makimbirane akomeje gukurura urwango hagati y’abaturage batuye icyo gihugu cya Afurika y’Epfo, abatavuga rumwe na leta yacyo ndetse n’inzego za leta ya Afurika y’Epfo, ibintu benshi bakomeje kuvuga ko bishobora kongera umwuka mubi ndetse ushobora no guteza izindi ngaruka.

Mar 18, 2026 - 20:05