Rutsiro: Babiri batawe muri yombi bakekwaho kwica mugenzi wabo
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafunze abagabo babiri bo mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro bakekwaho kwica uwitwa Rukeratabaro Balthasar w’imyaka 48 bakamuta ku nzira.
Amakuru y’uru rupfu rw'uyu mugabo yamenyekanye ahagana Saa Sita z’ijoro rishyira kuri iki Cyumweru.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP. Sylvestre Twajamahoro yavuze ko uru rupfu rwakomotse ku makimbirane.
Yagize ati “Polisi ikimara kumenya amakuru yahise ijyayo isanga Rukeratabaro ku nzira yapfuye afite igikomere mu gahanga bigaraga ko ari ikintu bamukubise, iperereza ryahise ritangira hafatwa babiri bakekwa, aba bari kumwe na nyakwigendera ku kabari baratahana bagenda batongana bapfa ko mugenzi we yanze kumugurira inzoga.”
Yakomeje asaba abaturage kwirinda amakimbirane, arimo n’ayo usanga akomoka ku businzi ndetse no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.
Abakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango mu gihe iperereza rikomeje.
Umurambo wa nyakwigendera wo wajyanwe ku Bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









