Perezida Kagame yashimiye Nguesso wongeye gutorerwa kuyobora Congo-Brazzaville
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye mugenzi we Denis Sassou Nguesso wongeye gutorerwa kuyobora Repubilika ya Congo.
Mu butumwa bwo kumwifuriza ishya n’ihirwe, Perezida Kagame yanyujije ku rukuta rwe rwa X yagaragaje ko yishimiye kongera gutorwa kwa Sassou Nguesso, amwita “umuvandimwe”, anashimangira ubucuti n’imikoranire myiza isanzwe iri hagati y’ibihugu byombi.
Yavuze ko u Rwanda rushimishwa n’ubwiza bw’umubano warwo na Congo, ndetse ko hari icyizere gikomeye cyo gukomeza ubufatanye bwa hafi bugamije inyungu z’ibihugu byombi n’abaturage babyo. Yongeyeho ko ubwo bufatanye buzibanda ku gushyira imbere ibyihutirwa bihuriweho no guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza.
Kongera gutorwa kwa Perezida Sassou Nguesso byitezweho gukomeza gushimangira umubano wa dipolomasi hagati y'u Rwanda na Repubulika ya Congo, by’umwihariko mu nzego zirimo ubucuruzi, umutekano n’iterambere rusange.


Kinyarwanda
English
Swahili









