Shema Fabrice afitiye icyizere Al Hilal SC cyo gusezerera RS Berkane
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru hano mu Rwanda, Shema Ngoga Fabrice yagaragaje ko afitiye icyizere Al Hilal SC cyo kuzasezerera RS Berkane muri ¼ cya CAF Champions League.
Ku wa Gatatu tariki 18 Werurwe 2026, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yakurikiye imyitozo y’ikipe ya Al Hilal SC yakoze yitegura umukino wo kwishyura wa ¼ cy’irangiza wa CAF Champions League, uzayihuza na RS Berkane ku Cyumweru tariki 22 Werurwe 2026.
Iyi myitozo Al Hilal SC yayikoreye ku cyibuga cy’imyitozo cya sitade Amahoro, maze uyu muyobozi agaragaza ko yishimiye uko imyiteguro iri kugenda, anasaba ko impande zose zirebana n’uyu mukino zirimo imiyoborere, tekinike n’ibindi bikenewe byitabwaho ku buryo buhagije.
Kuri iyi myitozo, Fabrice yanahuye n’umuyobozi wa Al Hilal SC, Engineer Atef Al-Nour, baganira ku cyerekezo cy’iyi kipe mbere y’umukino ukomeye uyitegereje. Muri icyo kiganiro, yashimangiye ko ari ingenzi cyane ko Al Hilal SC igera muri ½ cy’irangiza, agaragaza ko FERWAFA iha agaciro gakomeye kwitabira kwa Al Hilal muri aya marushanwa mpuzamahanga.
Yagize ati “ Al Hilal igomba gukomeza kwitwara neza no guhagararira neza umupira w’amaguru w’u Rwanda n’uwa Sudani, by’umwihariko muri aya marushanwa iri gukinamo.”
Shema Fabrice kandi yemeje ko Ishyirahamwe ayoboye ryiteguye gukuraho inzitizi zose zishobora kubangamira iyi kipe, kugira ngo umukino uzakinwe mu mwuka mwiza kandi uboneye. Yagaragaje ko ibi bizafasha ikipe kugaragaza urwego rwayo no kubona umusaruro mwiza.
Perezida wa FERWAFA yashimiye kandi ubuyobozi bwa Al Hilal SC, abatoza n’abakinnyi ku mbaraga bakomeje gushyira mu kazi kabo, abasaba gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo batange umusaruro mwiza muri uyu mukino utaha.
Umukino ubanza hagati ya Al Hilal SC na RS Berkane warangiye ikipe zombi zinganyije gitego 1-1 ariko Al Hilal SC yabonye ikarita y’umutuku yahawe Steven Ebuela. Kuri iyi nshuro Al Hilal SC iraba iri mu rugo ikinira kuri Stade Amahoro.


Kinyarwanda
English
Swahili









