Botswana yugarijwe n'ibibazo mu rwego rw'ubuzima
Leta ya Botswana yatangaje ko iri mu bibazo bikomeye mu rwego rw’ubuzima kubera kubura imiti n’ibikoresho byifashishwa kwa muganga.
Mu butumwa bwanyujijwe kuri Televiziyo y’Igihugu, Perezida Duma Boko yemeje ko ikibazo cyo kutagira ibikoresho bihagije mu mavuriro gikomeje gukomera, ariko ashimangira ko Guverinoma iri gukora ibishoboka byose ngo ibone ubushobozi bwo kugikemura mu maguru mashya.
Yavuze ko urugendo rutazoroha bitewe n’amikoro make igihugu gifite, nyamara bakomeje kugerageza gushaka ibisubizo.
Iki gihugu gituwe abaturage barengaho miliyoni 2.5, ubukungu bwacyo bwatangiye guhungabana nyuma y’uko icuruzwa ry'amabuye ya diyama rihagaritswe ku isoko mpuzamahanga, kandi ari mu nkingi ikomeye y’ubukungu bw’igihugu.
Ibi byiyongereye ku ngaruka zatewe no guhagarikwa kw’inkunga Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahaga Botswana, bigateza ubukene bukabije mu baturage n'ibura ry'imiti y’ingenzi irimo n'igabanya ubwandu bwa virusi itera SIDA.
Minisitiri w’Ubuzima muri iki gihugu, Dr Stephen Moïse, aherutse gutangaza ko byatumye imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA ndetse n’iy’igituntu itakiboneka mu gihugu.
Perezida Duma Boko yagaragarije abaturage ko n'ubwo iki kibazo gihari, bari gukora ibishoboka ngo gikemurwe


Kinyarwanda
English
Swahili









