Ngoma: Abahinzi babangamiwe n'ubujura bukabije bubugarije
Abahinzi biganjemo abahinga urutoki mu karere ka Ngoma, bavuga ko ubujura bukabije bubugarije bushobora kubateza ubukene.
Abaturage batuye mu mirenge itandukanye mu karere ka Ngoma, bavuga ko abajura biba amatungo n'imyaka babangamiye iterambere ryabo kuko bashora imari mu buhinzi n'ubworozi ariko bagakomwa mu nkokora n'abajura babajujubije .
Umwe mu mirenge ivugwamo ubujura ni umurenge wa Remera, abawutuyemo bavuga ko hatagize igikorwa abajura babateza ubukene bukabije.
Abatuye muri uyu Murenge, bavuga ko hari insoresore zirara mu mirima y'abaturage zikaba imyaka zikayijyana mu masoko yo mu turere duhana imbibi n'Akarere ka Ngoma.
Umwe mu baturage aganira na UKWELITIMES yavuze ko ubujura bushobora kubateza ubukene bukabije hatagize igikorwa.
yagize ati " Hari abajura biba ibitoki byacu bakabijyana kubigurisha mu masoko ya za Rwamagana na Kabarondo. Ujya kumva umuturage umwe atatse ko bamwibye ibitoki nundi bikaba uko, ku buryo wagira ngo bigaba amatsinda mu midugudu kuko urutoki rurimo ibitoki rwose barujyamo kandi ntawiba ibyo kurya biba ibyo kujyana mu isoko."
Undi muturage avuga ko uretse abibwa imyaka hari abajura banatobora inzu imyaka bejeje bakayiba nayo.
Yagize ati " Muri Remera ntabwo abiba biba imyaka yo mu mirima gusa, nuwusaruye imyaka ye bayisanga mu nzu bakayiba ku buryo baniba ku manywa. Ubujura burakabije kuko hari n'umuturanyi bibye moto irahera."
Uwo muturage yakomeje agaragaza ingaruka zishobora guterwa nubwo bujura.
Yagize ati "Ubu twafashe inguzanyo kugira ngo duhinge urutoki twiteze imbere ariko abajura bari hano bazatuma ibyacu bigurishwa na banki zaduhaye amafaranga. Nkuko Leta ikemura ibindi bibazo rwose yite no ku bujura buri muri Gasetsa kuko turahangayitse cyane."
Abatuye mu Murenge wa Rukumberi, bamaze igihe bagaragaza ko nabo umurenge wabo urimo insoresore ziba imyaka n'amatungo yiganjemo amagufi .
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu karere ka Ngoma, Mapambano Nyirindandi Cyriaque, yabwiye UKWELITIMES ko kuri icyo ikibazo cy'abajura hari ingamba zafashwe mu rwego rwo kugikemura.
Yagize ati " Ikibazo cy'abibwa ibitoki cyangwa imyaka, hari abo dufata tukabashyikiriza ubutabera. Abajura barye bari menge, twafashe ingamba zo guhangana nabo nubu hari abo twafashe tubashyikiriza inzego zibishinzwe."
Ubujura ni kimwe mu byaha bitanu bikunze kuza ku isonga mu bikorerwa mu Ntara y'Iburasirazuba, mu gihe iyi Ntara izwiho kuba ikigega cy'Igihugu mu bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi.


Kinyarwanda
English
Swahili









