
Muhanga: Uregwa gusambanya umwana we yemeye icyaha
Uyu mugabo ubwo yisobanuraga mu rukiko, yavuze ko icyabimuteye ari uko yageragezaga gutereta abandi bagore ariko bakamwanga.
Amakuru avuga ko kuva uyu mwana afite imyaka 15 aribwo yatangiye kumugira umugore kugeza ubwo ubu ngo yari agejeje 22.
Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo uyu mugabo yasambanyaga umukobwa we yajyaga amwihanangiriza ko atagomba kubivuga. Buti “Ubwo yamusambanyaga, yamubwiraga ko atagomba kubivuga; ko nabivuga azamwica, biza kugera aho amutera inda babyarana abana babiri.”
Uyu mugabo yaje gutahurwa nyuma yuko atangiye kujya akubita uyu mukobwa we yari yaragize umugore we, ndetse akamubwira ko azamwica.
Uyu mukobwa ngo yaje kwimuka ariko se akajya amusangayo bakaryamana ariko umunsi umwe aza kwigamba ko ari bumwice abibwira abaturanyi nabo ngo batanga amakuru niko gufatwa.