
AMAFOTO-Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama ryatangiye urugendoshuri
Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF SCSC) riherereye i Nyakinama ryatangiye Urugendo rw’Igihugu rw’Ubushakashatsi (National Study Tour - NST) rwa 2025.
Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF SCSC) riherereye i Nyakinama ryatangiye Urugendo rw’Igihugu rw’Ubushakashatsi (National Study Tour - NST) rwa 2025, rukaba ruzaba kuva ku wa 31 Werurwe kugeza ku wa 4 Mata 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Politiki y’Ivugurura ry’Ubuhinzi mu rwego rwo Kugera ku Mutekano n’Iterambere Rirambye.”
Urwo rugendo rwatangirijwe ku rwego rwa politiki mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), aho Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Nyakubahwa Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yerekanye ishusho rusange y’ingamba z’igihugu muri uru rwego.