
DRC: Uwigeze kuba kandida Perezida yihuje na AFC/M23
Umunyapolitiki w'umunyecongo wahoze mu ishyaka riri ku butegetsi (UPDS), Rex Kazadi waniyamamarije kuyobora Igihugu mu matora yabaye mu mpera za 2023 yamaze kwihuza n'ihuriro AFC/M23.
Mu mpera z'icyumweru gishize, ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasohotse amshashusho agaragaza Rex Kazadi wiyamamarije kuyobora Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu kuboza kwa 2023 avuga ko yahisemo gufatanya na AFC/M23.
Yagize ati “Nishimiye kuba uyu munsi ninjiye muri Alliance Fleuve Congo. Mbashimiye mbikuye ku mutima kuba mwanyakiriye mu “cyama”. Ni iby’agaciro kujya mu ikipe yanyu. Niteguye kwitanga ku bw’indangagaciro duhuriyeho.”
Mu myaka yo hambere Kazadi yari umuyoboke w'ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi, UDPS (Union pour la démocratie et le progrès social), gusa muri 2023 yiyamamaje nk’umukandida wigenga.
Uyu mugabo yabwiye RFI mbere y’amatora ko ikibazo gikomeye muri Congo ari icy’umutekano, kandi ko ubuyobozi buriho bwagaragaje ko budashoboye kugikemura.
Bamwe mu ba nyekongo bavuze ko Kazadi nk'umwe wigeze kuba inshuti y'akadasohoka ya Tshisekedi yaba ari indi ntwaro ikomeye ihuriro AFC/M23 ryaba ryungutse, gusa hari n'ababyise kugambanira igihugu.