
Abamotari bavuga ko bagowe n'ikiguzi cy'ubwishingizi bwa moto cyatumbagiye
Bamwe mu bamotari bataka bavuga ko igiciro cy’ubwishingizi bwa moto kirushaho gutumbagira umunsi ku wundi nyamara kidahura n’ayo binjiza.
Aba bamotari bavuga ko ahanini ibiciro bitumbagira biturutse ku kuba sosiyete y’ubwishingizi bwa moto ari imwe. Bavuga ko ibigo by’ubwishingizi byose byajyaga bibakira, ariko ubu nta mahitamo bagifite kuko basigaranye Radiant yonyine.
Bavuga ko kuba ikigo kibaha ubwishingizi ari kimwe bacyeka ko ariyo ntandaro yo kuzamura ibiciro kuko nta kindi kigo bahiganwa muri iyi serivisi.
Sosiyete ya Radiant itanga ubu bwishingizi, ivuga ko impamvu ariyo yonyine itanga ubwishingizi bwa moto ari uko izindi zabonye zihura n'igihombo zihitamo kubyihorera.
Abizeye Jean Damascène , umukozi wa Sosiyete y’Ubwishingizi ya Radiant ushinzwe gukumira ibyateza Ingorane, avuga ko ikiguzi kizamuka kubera kwishyura ibyangijwe n’impanuka zituruka kuri moto.
Agira inama abamotari kwitwararika mu gihe batwaye moto kugirango umubare w’impanuka ugende ugabanuka bityo n’ibyangirika bibe bicye.
Banki Nkuru y’u Rwanda iherutse kugaragaza ko ikiguzi cy’ubwishingizi bwa moto cyiyongera bitewe n’uko impanuka zikora na zo ziyongera buri mwaka, ndetse n’amafaranga azitangwaho akaba menshi.