Hibutswe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe muri Tanzania
Kuwa 28 Kamena 2025, I Ngala mu gihugu cya Tanzania habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bishwe bajugunywe mu migezi itandukanye yo mu Rwanda nyuma amazi akabatembana mu mugezi w'akagera aho imibiri yabashije kuboneka yashyinguwe mu rwibutso ruri mu gihugu cya Tanzania.
Ni igikorwa kitabiriwe n'abagize umuryango w'abarokotse Jenoside witwa "Humura Victoria warakoze", abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Kirehe, ndetse na bamwe mu nzego z'umutekano za Tanzania bakorera ku mupaka wa Rusumo.
Kuri uru rwibutso aha habereye iki gikorwa cyo kwibuka hashyinguye Abatutsi barenga 917 imibiri yabo ikaba yarahashyinguwe n'abagiraneza bayirohoye ku bufatanye na UN bayivana mu mugezi w'Akagera, nkuko byatanzwemo ubuhamya n'uwari uhari icyo gihe akaba yarakoraga muri UN.
Mu buhamya bw'uwarokokeye ku mugezi w'Akagera witwa Kanzayire Collette uvuka mu murenge wa Nyamugali mu karere ka Kirehe, yavuze inzira y'umusaraba yaciyemo ukuntu Interahamwe zatemaga Abatutsi zijugunya mu Kagera hanyuma Imana iza gukinga akaboko maze irokora ubuzima bwe.
Uyu warokotse yakomeje ashimira ingabo za Tanzania zamurokoye zikamufasha kugera mu nkambi y'impunzi yari Ngala n'ingabo za RDF zahagaritse Jenoside zikagarura amahoro mu gihugu.
Nduwimana Bonaventure umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Kirehe yashimiye abaje kwifatanya na Humura Victoria Warakoze mu gikorwa cyo kwibuka akomeza asobanura ko "kwibuka abashyinguwe muri ruriya rwibutso ari ukubaha agaciro no kubereka ko ataribo bonyine ahubwo turi kumwe nabo kandi tubazirikana tubafite ku mutima".
Me NUBUMWE Jean Bosco Umuyobozi wa Humura Victoria Warakoze yabajijwe n'umunyamakuru wa Ukwelitimes igiteganywa gukorwa kugira ngo uru rwibutso rukorwe neza, asobanura ko "hazakomeza kubaho ubuvugizi ku buryo urwibutso rwajya rufatwa neza kandi rugashyirwa ku rwego rwiza ruha agaciro abarenga 917 baruruhukiyemo".
Me NUBUMWE Kandi yavuze ko "hakozwe inyigo yarangiye y'igishushanyo mbonera ko igisigaye ari ugutangira ibyo bikorwa cyane ko n'ubutaka urwo rwibutso ruherereyemo leta ya Tanzania yamaze kubuha leta y'u Rwanda".
Muri gahunda yo gutunganya inzibutso ziri hanze y'u Rwanda [Tanzania na Uganda] kugira ngo zijye Ku rwego nk'urwo izo mu gihugu ziriho, hakaba hagikorwa ubuvugizi ku nzego zitandukanye bireba by'umwihariko leta y'u Rwanda.
Me NUBUMWE Jean Bosco Umuyobozi wa Humura Victoria Warakoze yavuze ko hari gahunda yo gutunganya uru rwibutso
Aha haruhukiye imibiri y'abatutsi 917 bishwe bajugunywe mu mazi yabashije kuboneka
Nduwimana Bonaventure umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Kirehe yavuze ko kwibuka abashyinguye hano muri Tanzania arukubasubiza agaciro bambuwe
Abahagarariye inzego z'umutekano za Tanzania bari bitabiriye iki gikorwa
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abaturutse mu Rwanda biganjemo abagize umuryango Humura Victoria Warakoze wihaye intego yo kujya bibuka Abatutsi bajugunywe mu biyaga, imigezi n'inzuzo zo mu Rwanda by'umwihariko abo amazi yajyanye hanze y'u Rwanda
Abdoul NDAGIJIMANA
Ukwelitimes/Tanzania


Kinyarwanda
English
Swahili









